sangiza abandi

U Rwanda rwahawe kuyobora inama nkuru y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Eng. Damien Murwanashyaka, yatorewe gusimbura Minisitiri w’Ibikorwaremezo wa Malawi, Jappie Mhango, ku buyobozi bw’inama Nkuru y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati (CCTTFA).

Iki gikorwa cyabereye mu nama ya 15 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize umuhora wo hagati, yabereye muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, tariki ya19 Kamena 2026.

Muri iyi nama, abaminisitiri b’ibihugu birindwi bigize uyu muryango basuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo n’imishinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Nyuma yo kwemeza ko ibyari bateganyijwe byagenze neza, hahise hemezwa gahunda n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2026/2027, hagamijwe kurushaho koroshya ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere.

Iyi nama yibanze ku ngingo zirimo kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no gushaka uburyo hagabanywa amafaranga n’igihe bikoreshwa hakurwa ibicuruzwa ku cyambu cya Dar es Salaam bijyanwa mu bihugu bidakora ku nyanja.

Barebye kandi ku buryo bwo gushyigikira amasezerano yasinywe hagati y’uyu muryango n’Ikigo cy’Abadage cy’Iterambere (GIZ), yasinywe binyuze mu mushinga “Africa InCORE”. Aya masezerano agamije guteza imbere ibikorwaremezo bitangiza ibidukikije (green economic growth) no gushimangira ubucuruzi bwa Afurika bwisanzuye.

Hashimwe kandi intambwe imaze guterwa mu koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Minisitiri ucyuye igihe wa Malawi, Jappie Mhango, yashimangiye ko ubumwe bw’ibihugu birindwi bigize uyu muhora (Tanzania, Uganda, Rwanda, DRC, Burundi, Zambia, na Malawi) ari rwo rufunguzo rwo kuzamura ubukungu bw’akarere k’Afrika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Photos:

[fluentform id="3"]