sangiza abandi

Bugesera: RIB yasubije terefone zifite agaciro k’arenga miliyoni 40 Frw zari zaribwe

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije abantu batandukanye terefone 140 zigendanwa zafashwe zaribwe, zifite agaciro ka 40,760,000 Frw (asaga miliyoni 40 Frw).

Ni igikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abagura terefoni kugira ubushishozi kuko haba harimo n’izibwe kandi iyo ifashwe uwayiguze ari we uhomba, ibi bikaba kimwe n’uyicuruza yarayiguze n’uwayibye.

Ati “Mbere yo kugura telefoni yakoze ukwiriye kubanza kumenye iyo telefoni uyigurisha ari nyirayo naho ubundi igihombo kizakujyaho.”

Yibukije abacyijandika mu bikorwa nk’ibyo by’ubujura ko bakwiriye kubireka kubera ko bazakomeza gukurikiranwa ndetse ko bazajya bafatwa uko bayagenda kose.

Muri iki gikorwa hanerekanywe kandi  abantu 10 barimo abakekwaho ubujura bwa telefone n’abandi bakekwaho ubwicanyi buturutse ku mpamvu zitandukanye, zirimo amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, gucana inyuma ndetse no kwihanira.

RIB yatanze ubutumwa bwibutsa abantu bose kurinda ibyabo, kujya bakemura amakimbirane  biyambaza inzego zibishinzwe aho kwihanira ndetse no kwirinda kugurira terefoni ahatizewe.

RIB yasubije abaturage terefone 140 zari zaribwe
Izi terefoni zasubijwe zifite agaciro k’arenga miliyoni 40 Frw zari zaribwe
Hanerekanywe kandi  abantu 10 barimo abakekwaho ubujura bwa telefone n’abandi bakekwaho ubwicanyi buturutse ku mpamvu zitandukanye
RIB yibukije abantu kurinda ibyabo, no kwirinda kugurira terefoni ahatizewe

Photos:

[fluentform id="3"]