sangiza abandi

Muhoozi yagaragaje umuhate wo gucyemura ikibazo cy’u Rwanda na RDC

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko afite icyifuzo cyo kubona amahoro arambye hagati y’u Rwanda na Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko, mu gihe yaba Perezida wa Uganda mu bihe biri imbere, azakoresha imbaraga zose ashoboye kugira ngo afashe mu guhuza ibihugu byombi no gushakira ibisubizo bya dipolomasi ibibazo bimaze imyaka myinshi bitera umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.

Yagize ati:Nimba Perezida wa Uganda, nzakora ibishoboka byose kugira ngo mfashe u Rwanda na RDC kongera kubana neza no gukemura amakimbirane yabyo mu nzira y’amahoro.”

Aya magambo aje mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku mubano hagati y’ibihugu byo mu karere.

Hashize imyaka myinshi u Rwanda rugaragaza impungenge ku bikorwa by’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abawushyigikiye.

Kigali yakomeje kugaragaza ko FDLR ikorera ku butaka bwa RDC kandi ko ibikorwa byayo bikomeje guteza umutekano muke mu karere.

U Rwanda ruvuga kandi ko uwo mutwe wagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, by’umwihariko mu bice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho hakunze kugaragara ibikorwa byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa RDC bwakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibirego Kigali yakomeje kwamagana no guhakana, ivuga ko bidafite ishingiro.

Muri rusange, ibi birego n’ibisubizo by’impande zombi byakomeje gutuma umwuka wa politiki n’uwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi urushaho kuba mubi.

Gen Muhoozi Kainerugaba si ubwa mbere agaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu guhuza ibihugu byo mu karere.

Mu myaka yashize, yagize uruhare rugaragara mu bikorwa bya dipolomasi byafashije kuzahura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, wari warazahajwe n’ubwumvikane buke bwari bumaze igihe.

Binyuze mu biganiro n’ingendo za dipolomasi zakozwe hagati ya Kampala na Kigali, umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka, ibintu byafunguriye inzira ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi n’umutekano.

Icyifuzo cya Gen Muhoozi Kainerugaba cyo gufasha mu guhuza u Rwanda na RDC, kiramutse gishyizwe mu bikorwa, cyakwiyongera ku zindi gahunda z’akarere zigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

Photos:

[fluentform id="3"]