Myugariro wa Atlético Madrid yo muri Shampiyona ya Espagne, Robin Le Normand, uri mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera, imwe muri nyaburanga zikurura ba mukerarugendo benshi mu gihugu.
Pariki y’Akagera izwi cyane kubera kuba icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi (Big Five), zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo, bikayigira kimwe mu byanya by’ingenzi by’ubukerarugendo mu Rwanda.
Robin Le Normand yageze mu Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, mu ruzinduko rugamije kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Uru ruzinduko rushimangira ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Atlético de Madrid bwatangijwe muri Mata 2025, aho iyi kipe yabaye iya mbere yo muri Espagne isinyanye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2028.
Muri ayo masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku myambaro y’imyitozo n’iyo kwishyushya mbere y’umukino y’abakinnyi ba Atlético de Madrid. Kigaragara kandi ku myambaro abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga, haba mu makipe y’abagabo n’ay’abagore.
Uretse ibyo, Visit Rwanda inamurikirwa ku kibuga cya Atlético de Madrid, Riyadh Air Metropolitano Stadium, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no mu bindi bikorwa byayo byo kwamamaza.
Robin Le Normand ni umukinnyi wavukiye mu Bufaransa ariko ukinira Ikipe y’Igihugu ya Espagne. Azwi nk’umwe mu ba myugariro beza ku mugabane w’u Burayi, akaba yaragize uruhare rukomeye mu gufasha Espagne kwegukana Igikombe cy’u Burayi (UEFA Euro 2024) ndetse na UEFA Nations League mu 2023.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Le Normand yasuye ahantu hatandukanye h’ingenzi harimo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yanasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.










