U Rwanda rwagaragaje ko rwarengeje imibare yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA, rusaba ibindi bihugu n’abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye n’ishoramari kugira ngo iyi ndwara izabe yararanduwe bitarenze mu 2030.
Ibi byatangajwe n’Ambasaderi Martin Ngoga, Uhagarariye u Rwanda muri Loni, mu Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kibazo cya HIV/SIDA, yabereye i New York ku wa 22 Kamena 2026.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, ndetse anashimira ibihugu birimo Georgia na Botswana byagize uruhare mu gutegura gahunda y’uyu mwaka 2026 igamije gukomeza kurwanya HIV/SIDA.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya agakoko gatera SIDA binyuze mu gushyiraho politiki ihamye yo gukangurira abaturage kwirinda no gushyiraho gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ku baturage.
Ati “U Rwanda rumaze kurenga intego mpuzamahanga ya 95-95-95, aho kuri ubu 96% by’abafite ubwandu bwa HIV/SIDA bazi uko bahagaze, 98% bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe 98% bafite virusi yagabanyirijwe ubukana ikagezwa ku rwego rutakwanduza abandi.”
Yasobanuye ko ibyo byagezweho kubera uruhare rw’igihugu mu kwigira, ubufatanye bw’inzego zitandukanye no guharanira ko serivisi z’ubuzima zigera kuri bose nta vangura.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwakomeje kugabanya ubwandu bushya bwa HIV/SIDA bw’umubyeyi yanduza umwana, aho kugeza ubu buri munsi ya 2%.
Ibi byagezweho binyuze mu guhuza serivisi zo kurwanya aka gakoko na no gushyiraho gahunda zita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ndetse no gukomeza gahunda zo gushishikariza abantu kwipimisha SIDA, sifilisi na Hepatite B.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima, u Rwanda rwashyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi no gukurikirana abarwayi ku giti cyabo, ibintu bifasha kubona amakuru ku gihe no gufata ibyemezo bishingiye ku mibare yizewe.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo ivangura rikorerwa abaturage batishoboye bituma batabasha kugerwaho na serivise z’ubuzima. Rwagaragaje kandi ko hakiri ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko hakenewe gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyumvire n’imico ibangamira uburinganire, ndetse no kurandura akato n’ivangura bikomeje kubangamira abantu kubona serivisi z’ubuvuzi.
Ku bijyanye n’ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda zo kurwanya HIV/SIDA, u Rwanda rwavuze ko nubwo rukomeje kongera amafaranga rushyira mu rwego rw’ubuzima, igabanuka ry’inkunga zituruka hanze rishobora gukoma mu nkokora intambwe imaze guterwa.
Ati “Harakenewe uburyo burambye kandi bungana bwo gutera inkunga gahunda zo kurwanya HIV/SIDA kugira ngo ibyagezweho bitazasubira inyuma.”
Amb. Ngoga yasabye amahanga gukomeza kugaragaza ubufatanye, kongera ishoramari no gushimangira imikoranire kugira ngo imyanzuro yafatiwe muri iyi nama izashyirwe mu bikorwa bifatika bifasha abantu bose, hagamijwe kugera ku ntego yo kurandura SIDA bitarenze mu 2030.
Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda, abantu ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA bari kwitabwaho, kandi ubwandu bushya bwaragabanutse bugera ku bantu 3,200 ku mwaka.










