Minisiteri y’Ubutababera MINIJUST, yatangaje ko hagiye gutangizwa uburyo bwihariye bugamije gukurikirana abana bakekwaho ibyaha mu rwego rw’ubutabera, hagamijwe kurushaho kubahiriza no kubungabunga uburenganzira bw’umwana.
Ibi byatangajwe ku wa 23 Kamena 2026, ubwo MINIJUST ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, batangizaga ku mugaragaro iyi gahunda mu Rwanda.
Ubu buryo biteganyijwe ko umwana uzajya uhamwa n’icyaha azajya ahanwa ariko ntavutswe uburenganzira bwe.
Bimwe mu bizitabwaho nk’umwihariko mu guha abana ubutabera harimo gushyira imbaraga mu buhuza hagati y’urega n’uregwa kandi umwana akarindwa kuburana ari mu igororero cyangwa gushyirwa muri kasho mu gihe akorerwa dosiye. Ibi bizatumwa umwana ukurikiranywe n’ubutabera agumana uburanganzira bwe.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko ubu buryo ari inyongera nziza mu guha abana ubutabera ndetse ko buzaza bwunganira ubusanzwe buhari burimo kwihutisha imanza z’abana bakurikirwanyweho ibyaha mu nkiko.
Yavuze ko kandi inzego z’ubutabera mu Rwanda ziri gukorana mu rwego rwo kunoza iyi gahunda.
Yagize ati “ Hari amabwiriza mashya yateguwe ku bufatanye n’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bafatanyabikorwa, agamije gushyiraho uburyo abana baburanishwa mu buryo bwihariye. Ibi birimo kubaburanisha badakoresheje imyambaro y’ubucamanza isanzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kugira ngo umwana yiregure yisanzuye”.
Ku rundi ruhande MINIJUST isobanura ko gukurikirana umwana mu butabera mu buryo bwihariye bidasobanuye ko umwana wahamijwe ibyaha atazahanwa ahubwo ari ukubungabunga uburenganzira bwe.
Intumwa ya Leta muri MINIJUST, Ndengeyinka William, yagize ati “ Ntabwo tuvuze ko umwana uzahamwa n’icyaha atazahanwa ariko azabanza ahabwe amahirwe yo kuburana adafunze kugira ngo akomeze ibundi bikorwa afitiye uburenganzira nko gukomeza amashuri”.
Hashize imyaka 40 UNICEF n’u Rwanda bafatanya mu guharanira ko umwana ahabwa ubutabera bukwiye kandi budahungabanya uburenganzira bwe.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko mu Rwanda amategeko yaho y’imbere mu gihugu ahura neza n’ibisabwa mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ku rwego mpuzamahanga.
Van de Wiel yavuze ko mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 40 bakorera mu Rwanda, intego bafite ari uko buri mwana yitabwaho mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwe, akagira umutekano mu gihe ari mu nzego z’ubutabera kandi agahabwa amahirwe ya kabiri yo kubaho neza no gutanga umusanzu mu muryango.
MINIJUST yatangaje ko ku ikubitiro iyi gahunda izatangira kugeragerezwa mu turere dutanu, buri ntara igatorwamo akarere kamwe.
Kuri ubu abakozi b’inkiko by’umwihariko abacamanza bari mu ngereko z’inkiko ziburanisha abana, bari guhugurwa ku buryo bafata abana bagezwa imbere y’inkiko.
Abana bavugwa ni bari hagati y’imyaka 14 na 18 y’amavuko.











