Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye amategeko atandukanye yemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo n’impano u Rwanda rwashyizeho umukono mu bihe bitandukanye nk’uko aherutse kwemezwa mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Kamena 2026.
Kuri uyu wa Gatatu tairki 24 Kamena 2024, Inteko rusange yemeje ko bimwe mu bikorwa bizakoreshwa izi nguzanyo n’impano harimo Kunoza ingendo na serivisi z’ubwikorezi mu mihanda yo mu mijyi.
Abadepite batoye Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 3,700,000$ n’indi ya miliyoni 26,200,000$, zigenewe umushinga ugamije kunoza ingendo mu mijyi mu Rwanda.
Aya masezerano afite agaciro ka miliyari zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Kigali tariki 8 Mata 2026.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yavuze ko uyu mushinga uzafasha kunoza ingendo mu mijyi, gutunganya Gare ya Nyabugogo, kongera umubare wa bisi zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no kubaka ibikorwaremezo bijyana na zo.
Kabera yagaragaje ko Gare ya Nyabugogo izakomeza gukora no gutanga serivisi mu gihe ibikorwa byo kuyivugurura no kuyagura bizaba biri gukorwa, kugira ngo bitabangamira serivisi zo gutwara abagenzi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi ivuga ko ibikorwa byo guteza imbere ingendo bizatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha bigahera mu Mujyi wa Kigali, ariko ko uburyo bizakorwamo n’amasomo azavamo bizifashishwa no mu yindi mijyi yo mu Rwanda, hagamijwe kunoza ingendo rusange no guteza imbere ibikorwaremezo.
Hemejwe kandi indi mishinga n’amategeko yemeza kwemera burundu amasezerano atandukanye y’inguzanyo harimo ayerekeye inguzanyo zigenewe gushyigikira politiki y’imicungire y’ibiza mu Rwanda, harimo uburyo bwo kubona inguzanyo yihutirwa igihe habaye ibiza cyangwa ibihe by’amage bitunguranye.
Iyi nguzanyo yitezweho gufasha u Rwanda mu guhangana n’ngaruka z’ibiza.
Hanemejwe kandi Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gifasha mu gukumira no guhangana n’ibiza – Africa Risk Capacity (ARC) Agency.
Abadepite kandibemeje ko inguzanyo zizakoreshwa mu bindi birimo kongera amahirwe y’akazi, ndetse no kongera ingano y’amazi ya Muvumba hagamijwe kongera amazi yifashishwa mu kuhira imyaka, akoreshwa mu ngo, mu bworozi no kuyabyaza amashanyarazi.









