sangiza abandi

Agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 3.5%

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihemwe cya mbere cya 2026,  agaciro k’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kagababanutseho 3,4%, ugereramyije n’uko byari bimeze mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

Imibare yashyizwe ahagaragara na NISR igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026, agaciro k’ubucuruzi mpuzamahanga kageze kuri miliyoni 1.892,91$ kavuye kuri miliyoni 1.995,26$ yariho mu gihembwe cya mbere cya 2025. Ibi bingana n’igabanuka rya 5,13%.

Mu rwego rw’ibitumizwa mu mahanga, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1.332,21$ mu gihembwe cya mbere cya 2026. Mu gihe mu gihemwe nk’icyo cya 2025 kari kuri miliyoni 1.379,05$ bigaragaza igabanuka rya 3,4%.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga mu gihembwe cya mbere cya 2026, kagabanutseho 23,5% ugereranyije n’ibyo rwari rwohereje mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

NISR igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 366,85$, bivuye ku bifite agaciro ka miliyoni 480,82$ rwohereje mu gihembwe nk’icyo cya 2025.

Ku rundi ruhande, ibicuruzwa bisubizwa mu mahanga byariyongeye aho mu gihembwe cya mbere cya 2026, hasubijweyo ibifite agaciro ka miliyoni 193,84$, bivuye ku bifite agaciro ka miliyoni 135,39$ byasubijweyo mu gihembwe cya mbere cya 2025. Bigaragaza izamuka rya 43,18%.

Imibare ya NISR igaragaza kandi ko ibitumizwa mu mahanga ari byo byagize uruhare runini mu bucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda. Mu gihembwe cya mbere cya 2026, byihariye 70,38% by’ubucuruzi mpuzamahanga bwose, ibyoherezwa mu mahanga bigira 19,38%, mu gihe ibicuruzwa bisubizwa mu mahanga byagize 10,24%.

Agaciro k’iby’u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanutseho 3.5%

Photos:

[fluentform id="3"]