Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie yavuze ko iyo umwana w’umukobwa utageza imyaka y’ubukure atewe inda, ikibazo kitaba kiri kuri we n’uwo azabyara gusa ahubwo ari no guhekura igihugu muri rusange.
Ibi yabigutseho kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2026 ubwo yatangizaga Ihuriro ry’Urubyiruko ku kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.
Ni ihuriro ryateguwe na Imbuto Foundation aho ryitabiriwe n’abagera ku 2000 biganjemo urubyiruko, rikaba riramurikirwamo ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Shami yavuze ko kurandura burundu ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bikwiye kuba umukoro wa buri wese ,kuko bitagira ingaruka ku watewe inda gusa ahubwo binazigira ku gihugu.
Yagize ati “Iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ibyo ubwabyo ni icyaha, ni uguhekura Igihugu. Umukoro wo kurandura icyo kibi ni uwacu twese.”
Yashishikarije urubyiruko guhitamo amakuru abafasha gufata ibyemezo byiza by’umwihariko muri iki gihe cy’ikoranabihanga ryihuta cyane aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru arimo n’ashobora kubayobya.
Shami kandi yagaragaje ko ibiganiro mu muryango ari imwe mu nzira nzuza yakemura iki kibazo cy’abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure ashimangira ko kuganira buifasha mu kubaka umuryango.
Ati “Iyo umwana ashobora kubaza umubyeyi ikibazo icyo ari cyo cyose, akabona umwanya wo kumvwa no kugirwa inama, aba afite amahirwe menshi yo gufata ibyemezo bimurinda. Twabonye impinduka zifatika, imiryango yongeye kuganira, ababyeyi barushaho kwegera abana babo, abana nabo bagira icyizere cyo kubaza no kugirwa inama.”
Mu 2010, Imbuto Foundation yatangije amahuriro y’ababyeyi n’abana, kandi yageze ku miryango myinshi, byerekana ko kuganira bifasha mu kubaka imiryango.
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje guhangayikisha igihugu kuko imibare ikomeza kwiyongera buri mwaka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7). Bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwa 2020-2025, bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15, 2% bafite imyaka 16, 6% bafite imyaka 17, 12% bafite imyaka 18 mu gihe 20% bari bafite imyaka 19.
Ni imibare igaragaza ko kandi abangavu batewe inda kuva mu 2020-2025, 21% byabo batabashije kugera mu ishuri, 13% bize amashuri abanza naho 4% bize ay’isumbuye.
Ubushakashatsi bumaze gukorwa inshuro 7 bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.










