sangiza abandi

Ibyo wamenya kuri Gen Mubarakh wujuje imyaka 59 y’amavuko

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yizihije isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026.

Yabaye Umugaba Mukuru wa RDF tariki 5 Kamena 2023, asimbuye Gen Jean Bosco Kazura, aho yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.

Ibyo wamenya kuri Gen Mubarakh

Gen Mubarakh yavukiye mu buhungiro muri Uganda, mu mwaka wa 1967 ari naho yinjiriye mu gisirikare agamije kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda.

Mu 1988 ubwo yari afite imyaka 22, yagiye mu masomo ya gisirikare yo ku rwego rwa ofisiye mu kigo cya gisirikare cya Jinja muri Uganda, ayasoje ahita ajya kwifatanya n’abasirikare ba RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Kuri uru rugamba, yahasanze se Hadji Saleh Muganga, ndetse icyo gihe akaba yari afite ipeti riruta irya se nk’uko bigaragara kuri imwe mu mafoto y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, se yamutereye isaruti nk’ikimenyetso cy’icyubahiro umusirikare muto agomba umukuru.

Uru rugamba rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990, rwaje guhinduka urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose bikozwe n’izi ngabo za RPA, ndetse ku bwitange n’ubuhanga mu bya gisirikare byaranze abasirikare ba RPA barimo Gen Mubarakh Muganga.

Umwanzi amaze gutsindwa Jenoside igahagarikwa ku wa 4 Nyakanga 1994, izina rya Mubarakh Muganga ryinjiye ku rutonde rw’abasirikare babohoye u Rwanda banahagarika Jenoside.

Gen Mubarakh Muganga yayoboye ingabo mu bice bitandukanye by’igihugu, abijyanisha n’izindi nshingano zikomeye mu rugamba rwo gusana igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose z’ubuzima, ari nako akomeza kwihugura mu bya gisirikare.

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye amasomo mpuzamahanga ya gisirikare yo mu rwego rwo hejuru, harimo ayo yakoreye muri Zambia mu 2005, muri Kenya mu 2006 na 2007, mu Bushinwa mu 2007, 2012 no mu Misiri mu 2008. Ayo masomo yose yaje yiyongera ku mpamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza afite mu bijyanye n’imiyoborere.

Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse icyo gihe yari agifite ipeti rya Lt General yambitswe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021.

Izi nshingano yakoze imyaka isaga ibiri yazivuyeho agizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu 2023..

Ibigwi mu mwuga wa gisirikare Gen Mubarakh Muganga amazemo imyaka isaga 35, byamuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye.

Umudari wo Kubohora Igihugu (National Liberation Medal), umudari wo guhagarika Jenoside (Compaign Against Genocide Medal), umudari w’ibigwi byo hanze y’igihugu (Foreign Campaign Medal), umudari w’ishimwe utangwa n’umukuru w’igihugu (Presidential Inauguration Medal)

Umudari w’ibigwi byo ku rugamba (Combat Action Ribbon), umudari wo gusoza neza amasomo y’urugamba (Combat Service Ribbon), n’umudari w’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro (Community Service Ribbon).

Gen Mubarakh Muganga yujuje imyaka 59 y’amavuko

Photos:

[fluentform id="3"]