sangiza abandi

Umuhanda Nyacyonga–Mukoto Perezida Kagame yemereye abaturage watangiye gushyirwamo kaburimbo

sangiza abandi

Abaturage bo mu Turere twa Gasabo na Rulindo barishimira ko umuhanda Nyacyonga–Mukoto bemerewe na Perezida Kagame watangiye gushyirwamo kaburimbo bagaragaza ko bizoroshya ubuhahirane hagati y’utu turere.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage bo mu Karere ka Rulindo na Gasabo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyacyonga–Mukoto, kuri ubu ibikorwa byo kuyishyiramo bikaba birimbanyije.

Abaturage batuye muri ibi bice barishimira ko imvugo yabaye ingiro, bagaragaza ko mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye uzaba igisuzizo kirambye ku bibazo birimo; iby’ingendo n’ubuhahirane ndetse bemeza ko bizazamura iterambere ryabo.

Abakorera ingendo muri uyu muhanda bavuga ko bagorwaga no gutega bajya cyangwa bava mu bice bitandukanye birimo mu  Mujyi wa Kigali, bagaragaza ko byabahendaga kuko bategaga moto ndetse zikabaca amafaranga menshi ariko kuri ubu ibyo bibazo byose bigiye gukemuka.

Abaturage ndetse n’abacuruzi bashimira Perezida Kagame ko ibyo yabasezeranyije abisohoje bavuga ko uyu muhanda uzabafasha kugeza ibicuruzwa ku masoko mu buryo bwihuse ndetse ko bizazamura imibereho myiza yabo.

Umuhanda Nyacyonga–Mukoto ugizwe n’ibilometero 36 ukaba waratangiye gukorwa muri Kanama 2024 bikaba biteganyijwe ko ibikorwa byo kuwubaka bizamara amezi 36.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 36$ unyura mu Mirenge ya Jabana mu Karere ka Gasabo n’imirenge ya Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Ni umuhanda uzahuza indi mihanda ibiri minini ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Karere ka Gicumbi n’uhuza Kigali na Musanze-Rubavu.

Umuhanda Nyacyonga–Mukoto Perezida Kagame yemereye abaturage watangiye gushyirwamo kaburimbo
Umuhanda Nyacyonga–Mukoto watangiye kubakwa mu 2024

Photos:

[fluentform id="3"]