sangiza abandi

AGPF yagaragaje aho gahunda yo gutegura abarimu b’amateka ya Jenoside igeze

sangiza abandi

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, AGPF, ryashimye intambwe imaze guterwa mu gushyiraho abarimu bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagaragaza ibikeneye kunozwa kugirango iyi gahunda ibyare umusaruro.

Byagarutsweho na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre akaba na Perezida wa AGPF, mu gikorwa cyateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, abari abakozi bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Prof. Dusingizemungu avuga ko mu gikorwa abagize iri huriro bakoze cyo gusura amashuri ategura abazaba abarimu b’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanze hari byinshi bimaze gukorwa.

Ati “Muri rusange basanze hari intambwe yatewe, AGPF irashima ko hashyizweho amashuri nderabarezi, TTC 16 mu gihugu hose, aya mashuri agahabwa integanyanyigisho, ibikoresho, abarimu n’umwihariko kugirango atange umusaruro.”

Senateri Prof. Dusingizemungu avuga ko hashyizweho amashuri makuru 14 ategura abazaba abarimu b’amateka mu mashuri yisumbuye. Ndetse inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, MINUBUMWE, Aegis Trust na za Kaminuza zahuguye abarimu b’amateka, bibafasha kubona ibisubizo by’ibibazo byagiye bigaragazwa mu myigishirize y’amateka.

Ku rundi ruhande, Senateri Prof. Dusingizemungu avuga ko nk’ihuriro AGPF basanze hari imbogamizi zikigaragaramo zirimo umwanya muto wagenewe kwigisha amateka ya Jenoside mu nteganyanyigisho y’amashuri nderabarezi no muri Kaminuza n’Amashuri Makuru ndetse n’ubuke bw’abarimu b’amateka.

Ati ” Nk’Amashuri makuru twasuye 11 hari abarimu batatu gusa bafite PHD, twasanze ubushakashatsi budakorwa mu mashuri yose, Kaminuza y’u Rwanda akaba ariyo yonyine ikora ubushakashatsi.”

Mu zindi mbogamizi yagaragaje harimo kutifashisha abatangabuhamya mu rwego rwo kunganira abarimu b’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba ikibazo cyo kudasura inzibutso kenshi bikozwe muri gahunda y’amasomo y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje kandi ko hari ikibazo cy’uko nta gahunda ya y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda hari PHD mu mateka ya Jenoside, ariko kugeza ubu harimo umunyeshuri umwe gusa.

Izindi mbogamizi zirimo kubura umwanya uhagije wo gufasha abanyeshuri gusesengura amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuba abarimu batize amateka badafite ubumenyi buhagije bwo kuyigishaho.

Senateri Prof. Dusingizemungu avuga ko nk’uhagarariye ihuriro rya AGPF, basanga hakenewe ubumwe bw’inzego zinyuranye mu gukuraho izi mbogamizi.

Yaboneyeho gushimira abasenateri n’abadepite bitabiriye ndetse bakagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusura Intwaza mu ngo zatujwemo uko ari enye hirya no hino mu gihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]