sangiza abandi

“Guterekera si bibi na kuriya bibuka Yezu ni uguterekera kwabo”- Minisitiri Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abakoloni n’abamisiyoneri bishe indangagaciro n’umuco nyarwanda bakuramo byinshi byahuzaga abanyarwanda ibyaje kuba intandaro y’isenyuka ry’ubumwe bari bafitanye.

Minisitiri bizimana agaragaza ko mu myaka ya mbere y’umwaduko w’abakoloni,abanyarwanda bari babanye neza bifurizanya ibyiza amahoro n’ubuzima bwiza.Mu kiganiro aherutse guha Ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi yavuze ko ubumwe n’urukundo byahoze biranga abanyarwanda bigaragazwa n’ukuntu iyo umunyarwanda ahuye n’undi atamuheruka basuhuzanya bati “muraho” banasezeranaho bati mwirirwe ,muramukeho,murabeho,mu gitondo bati “waramutseho,uracyabaho”.

Minisitiri agaragaza izo ndamukanyo za kinyarwanda ubwazo zerekana uburyo mu muco wabo abanyarwanda ntawifurizaga undi ikibi cyangwa inabi,aho buri wese yifurizaga undi kubaho.
Yagaragaje ko iyi ari isano yagumaga mu banyarwanda ku buryo n’iyo habaga hari uwapfuye batamwirengagizaga.Minisitiri Bizimana yagize ati”Ni nayo mpamvu iyi sano yahamaga mu banyarwanda haba hari n’uwapfuye ntibamwibagirwe bagakora uko bashoboye kose bagaterekera.

Minisitiri akomeza agira ati “Guterekera kwari ukumwibuka.Kwari uguhamana ya sano yarangaga uwatuvuyemo n’abakiriho”.Guterekera ba musenyeri baraje batwumvisha ko ari bibi,ariko ntabwo ari bibi.Abakoloni n’abamisiyoneri umuco wacu barawuciye“.

Asobanura uko byakorwaga ati “Bagafata amasaka ,bagafata urujyo bagashyiraho umuriro n’amasaka yumye bagashyiraho amasaka agaturika bati seka seka mugabo wa mama seka seka data bakabivugaaa bakavuga amazina yabyo nk’uko babaga basangira bakiriho,noneho uko guturika kw’amasaka yumye,ni umuzimu uba useka ni isano hagati y’uwapfuye n’ukiriho nta cyaha kiri muri ibyo bintu rwose.
Jye ubabwira ntawabimbwiye kuko narabibonye Sogokuru yarabikoraga.

Iyo nabaga ngiye kwiga kandi niga mu iseminari y’abapadiri barabinkoreraga nkanumva nta n’icyo bitwaye rwose ntacyo pe!! No mu misa iyo musenyeri ariho adusomera missa atubwira uburyo Yezu yahuje intumwa ze bagasangira kwakundi na byo ni uguterekera kwabo.Ni ukumwibuka,guterekera ni ukwibuka.Ariko abamisiyoneri baraje batwumvisha ko iyo sano dufitanye n’abakurambere bacu,ko ari mbi ko ari icyaha waba wanabikoze babakunyaga amasakaramentu“.

Bizimana yavuze ko na Sekuru baje kumenya ko abikora,kuko bari baturiye Paroisse maze bamunyaga amasakaramentu.Ati nibajyane nta cyaha nakoze nta kibi mbonamo.
Gukomera ku muco nyarwanda ngo byatumye n’umwami Musinga wari warawurwanyeho bibabaza abazungu noneho bituma bamuca bamuvana i Nyanza bamujyana kuba i Kamembe hanyuma i Shangi nyuma bamujugunya muri Congo.

Aha Bizimana yagaragaje ko uku gusenya umuco nyarwanda n’indangagaciro kwabaye intandaro yo gusenya u Rwanda.Yagize ati”Icyo kintu cyo kuducira umuco wacu bakawuca ni ikintu kibi cyasenye u Rwanda kuko ntibasenye umuco gusa basenye indangagaciro ziwuranga basenya kirazira zawo kuko mu muco nyarwanda cyaraziraga kwica”.

Bizimana yagaragaje ko kuba hari abanyarwanda bahagurutse harimo umwami Rudahigwa n’abandi bari barize bagatangira gusaba ubwigenge no gukuraho amoko n’indangamuntu yanditsemo zari zarashyizweho n’abazungu mu 1932,byarakaje abazungu ngo bakabifata nk’agasuzuguro kandi bahita bakitirira Abatutsi.

Ingaruka z’uru rwango rwabibwe n’abakoloni Bizimana avuga ko ari rwo rwakuze maze kubera kwigishwa igihe kirekire kandi rushyigikiwe n’ubutegetsi n’abakomeye byatumye Abatutsi batangira kwangwa bagafatwa nk’umwanzi koko ari nabyo byakomeje gukurura urwango n’itotezwa kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abasaza n’abakecuru baba mu rugo rw’impinganzima rwa Rusizi bakurikiye ikiganiro

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]