sangiza abandi

U Rwanda rwegukanye imidari ibiri muri Brazzaville International Half Marathon

sangiza abandi

U Rwanda rwitwaye neza mu irishanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rya Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Brazzaville International Half Marathon aho Abanyarwanda babiri begukanye imidali.

Byukusenge Devotha yegukanye umudari wa zahabu mu bagore naho Hakizimana John yegukanye umudari wa feza mu bagabo.

Ni irushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 aho ryabaga ku nshuro yaryo ya 21.

Abasiganwe 1,614 baturutse mu bihugu 38 bitandukanye byo ku Migabane 4 y’Isi basiganwe ku ntera ya kilometero 21.1 (21.1 Km) aho bahagurukiye Boulevard Alfred Raoul baba ari naho basoreza.

Mu cyiciro cy’abagabo, umunya-Djibouti Houssein Sougueh Aden yahize abandi akoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 38, akurikirwa n’umunyarwanda Hakizimana John wakoresheje isaha imwe, iminota 3 n’amasegonda 8 naho umugande Chepkorom Ezekiel yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 57.

Abatangiye isiganwa muri rusange bari 1,306 ariko ababashije kurangiza isiganwa ni 799.

Mu cyiciro cy’abagore abatangiye isiganwa ni 308 naho abarirangije ni 194 barangajwe imbere n’umunyarwandakazi Byukusenge Devotha wakoresheje isaha imwe, iminota 11 n’amasegonda 18 bimuha kwegukana umudari wa zahabu.

Umunya-Uganda Chelangat Sylvia yabaye uwa kabiri akoresheje isaha 1, iminota 13 n’amasegonda 21 naho Souhra Ali Mohamed wo muri Djibouti yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 42.

Brazzaville International Half Marathon cyangwa Semi-Marathon International de Brazzaville mu Gifaransa (SMIB) ni isiganwa ngarukamwaka mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru riterwa inkunga na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, ndetse ni nawe waritangije ku mugaragaro.

Iri siganwa ni na bumwe mu buryo bwo kwishimira imyaka 66 ishize Repubulika ya Congo ibonye ubwigenge yakuye ku Bufaransa.

Perezida Denis Sassou Nguesso niwe watangije SMIB

Photos:

[fluentform id="3"]