sangiza abandi

Basketball: Rwabuze gica ku mukino wa kane wa kamarampaka mu bagore, haziyambaza umukino wa 5

sangiza abandi

APR W BBC yatsinze REG W BBC mu gihe The Hoops Rwanda yatsinze Kepler W BBC mu mikino ya 1/2 cy’irangiza mu mikino ya kamarampaka ya basketball mu bagore, Cheetah Energy RBL Playoffs, bituma kuri buri mukino amakipe anganya intsinzi z’imikino 2-2, hakaziyambazwa umukino wa 5 ngo hamenyekane amakipe yerekeza ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu Gatanu tariki 14 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera habereye imikino 2 ya 1/2 cy’imikino ya kamarampaka mu bagore.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje REG W BBC na APR W BBC.

REG W BBC y’umutoza Mukaneza Esperance yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita ijya ku mukino wa nyuma kuko yariyoboye n’imikino 2-1 mu mikino 5 iba iteganyijwe, amakipe agatungaranwa gutsinda imikino 3.

Ntabwo ari uko byagenze ahubwo APR W BBC y’umutoza Mushumba Charles yitwaye neza ibasha gutsinda REG W BBC amanota 89-84.

Diakite Kamba yitwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 28, akora rebounds 5, atanga imipira 3 yavuyemo amanota, ndetse yambura umupira (Steals) inshuro 5.

REG W BBC yagize amahirwe yo gutsinda uyu mukino ariko yirangaraho mu masegonda ya nyuma ari nayo yavuyemo intsinzi ya APR W BBC.

Ubwo haburaga amasegonda 53 ngo umukino urangire REG niyo yariyoboye umukino n’amanota 82-78, ariko yakoze amakosa yo gutakaza umupira inshuro zirenga 3 bifasha APR W BBC kubibyaza umusaruro ikuramo ikinyuranyo ndetse ihita isiga REG W BBC.

Amakipe yombi yahise anganya imikino 2-2 bivuze ko hagomba kuziyambazwa umukino wa 5 kugira ngo hamenyekane ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka.

Uretse uyu mukino, muri Petit Stade habereye n’undi mukino wabimburiye indi yose, ni umukino wahuje The Hoops Rwanda na Kepler W BBC.

Kepler WBBC yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita ijya ku mukino wa nyuma kuko yari iyoboye n’intsinzi 2-1 ariko ntabwo byayikundiye imbere ya The Hoops Rwanda.

The Hoops yari ibizi neza ko gutsindwa byari gutuma isezererwa yitwaye neza mu mukino wo kuri uyu mugoroba itsinda amanota 61-55.

The Hoops y’umutoza Habiyambere Patrick yitwaye neza ibifashijwemo na Cyuzuzo Rebecca watsinze amanota 18, akora rebounds 10, atanga umupira umwe wavuyemo amanota, yambura umupira (Steals) inshuro imwe, ndetse akora ibihomo (Blocks) bibiri muri uyu mukino.

Mu bandi bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino barimo Ndaruhutse Atete Raissa watsinze amanota 13 na Uwihirwe Nelly watsinze amanota 11.

Kimwe mu byatanze itandukaniro muri uyu mukino harimo kuba The Hoops yabaye nziza mu gutsinda amanota 3 kuko yabikoze inshuro 10 harimo inshuro 4 za Ndaruhutse Atete Raissa, naho Kepler ibikora inshuro 6 harimo inshuro 3 za Izerimana Diane.

Kuri uyu mukino naho amakipe yombi yahise anganya imikino 2-2, bivuze ko hagomba kwiyambazwa umukino wa 5 ngo hamenyekanye ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 aribwo hazakinwa umukino wa 5 ari nawo wa nyuma ku mikino yombi, ni imikino biteganyijwe ko izabera muri BK Arena kuva saa 15:30.

The Hoops yitwaye neza imbere ya Kepler
APR W BBC yitwaye neza imbere ya REG W BBC

Photos:

[fluentform id="3"]