sangiza abandi

Mu myaka 10 iri imbere 50% by’ingendo zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zikorwa na bisi

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wihaye intego yo kongera umubare w’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ukava kuri 20% ukagera kuri 50% mu myaka 10 iri imbere.

Icyakora, ubuyobozi buvuga ko ibyo bitazagerwaho gusa no kongera imihanda cyangwa imirongo y’imodoka, ahubwo bizaterwa ahanini no gutuma serivisi zitangwa zizewe, zihoraho kandi zishimisha abazikoresha.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gikora ubwikorezi (cofleet Solutions), Aubin Rukera.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Rukera yavuze ko mbere y’uko yabaho amavugurura mu bwikorezi rusange, abakoreshaga imodoka rusange bari 10% mu ngendo zose zakorwaga buri munsi mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Mbere y’ivugururwa, ubwikorezi rusange bwakoreshwaga n’abangana na 10% by’ingendo za buri munsi muri Kigali. Ubu imibare ya Ecofleet igaragaza ko uwo mubare wikubye kabiri ukagera kuri 20%.”

Yakomeje avuga ko intego ari ukugera kuri 30% hanyuma mu myaka 10 iri imbere uwo mubare ukazagera kuri 50%.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Umujyi wa Kigali washyize imbere ibintu bitatu by’ingenzi birimo gutanga serivisi z’ubwikorezi zizewe kandi zihoraho, gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kugabanya amafaranga akoreshwa mu gutanga izi serivisi.

Ku bijyanye no gutuma serivisi zirushaho kwizerwa, guhera muri Ukuboza 2025 hashyizweho uburyo bushya bwo gucunga ubwikorezi rusange, aho leta yavuye ku kwita gusa ku nyungu z’abacuruza imodoka zikorwa ubwikorezi rusange, ahubwo igashyira imbere ibyo abagenzi bakeneye.

Muri ubu buryo bushya, Ecofleet ni yo igena uko imodoka zoherezwa mu mihanda, igenzura imikorere y’imirongo n’ubuziranenge bwa serivisi zitangwa.

Guverinoma imaze kugura imodoka nshya 190, bituma ubu Kigali ifite imodoka zitwara abagenzi zigera kuri 340 ziri mu kazi. Biteganyijwe ko izi modoka zizafasha kugabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje, gutuma ingendo zikorwa ku gihe no kunoza isuku n’imicungire y’imodoka.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Ecofleet iri no kubaka uburyo buzafasha gukurikirana imodoka zose aho zigeze mu gihe cya nyacyo no guha abagenzi amakuru y’igihe imodoka zigera ku cyapa ndetse n’amasaha zirahagerera.

Rukera yavuze ko ubwo buryo nibumara gutangira gukora neza, abaturage bazajya babona gahunda y’ingendo bakoresheje telefoni zigendanwa n’izindi mbuga z’ikoranabuhanga, bityo bibafashe gutegura ingendo zabo neza.

Ibi kandi biri muri gahunda leta y’u Rwanda yihaye yo guhangana n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli hongerwa ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashyanyarazi mu ngendo rusange cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu, ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuba imbogamizi kuko imodoka nyinshi zikoreshwa mu ngendo zikoresha. Ecofleet ivuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi ari zo zizafasha mu gihe kiri imbere kugabanya ikiguzi.

Mu myaka 10 iri imbere 50% by’ingendo zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zikorwa na bisi

Photos:

[fluentform id="3"]