Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4$ mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Tereviziyo y’u Rwanda cyagarukaga ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu mu myaka 32 ishize.
Ni mu gihe ku Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2026, u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 32, Umunsi wo Kwibohora.
Muri iyi myaka ishize u Rwanda rwibohoye ndetse rukongera kwiyubaka nyuma y’icuraburindi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kurenga miliyari ibihumbi 20 Frw, buvuye kuri miliyari 2,000 Frw bwariho mu 1994/1995.
Mu mwaka ushize wa 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4% bugera kuri miliyari 23.387 Frw, buvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024. Ubu mu 2026, ubu bukungu bw’u Rwanda bwageze kuri miliyari 6,346 Frw mu mezi atatu ya mbere gusa.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko kuva mu 1994/1995 kugeza ubu, ubukungu bw’Igihugu bwagiye buzamukaho nibura 8% buri mwaka.
Yavuze ko mu 1994/95 buri Munyarwanda yabarirwaga amadolari 200, ubu ibipimo by’umwaka ushize bikaba byaragaragazaga ko ageze ku 1150$, bivuze ko uruhare rw’Umunyarwanda mu bukungu bw’Igihugu bwikubye inshuro eshanu.
Yagize ati “Bigaragarira no mu mirimo abantu bakora, mu miturire, ibikorwaremezo n’ingengo y’Imari y’Igihugu aho tubona ko dukomeza kwihaza.”
Yavuze ko kuba ubukungu bwarakomeje kwiyongera biterwa n’uko ishoramari rikomeza kuzamuka mu gihugu ashimangira ko ubukungu bw’u Rwanda bwizewe haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga.
Yagize ati “Buriya kwizerwa k’ubukungu bw’Igihugu ku rwego mpuzamahanga na byo ni ingenzi cyane kubera ibintu bibiri. Icya mbere ni ishoramari, iyo igihugu kitizewe abashoramari b’abanyamahanga bafite ubushobozi bwinshi ntabwo batinyuka gushora imari yabo kuko biba bisaba igihe kinini ngo amafaranga yabo abashe kunguka. Icya kabiri iyo Igihugu ntigishobora gufata inguzanyo mu gushyira mu bikorwa imishinga minini.”
U Rwanda rwakoresheje imbaraga nyinshi mu kugera kuri ubu bukungu, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize na buke bwari buhari buhungabanyijwe cyane ku buryo bwasabye u Rwanda kongera kwiyubaka.
Uko Ubucuruzi n’ishoramari byongeye kuzanzamuka ubukungu bukazamuka
Umushoramari Denis Karera, yavuze ko Jenoside yasize urwego rw’abikorera rusenyutse burundu ku buryo aho rugeze ubu bisa no kuva mu mwijima ukajya mu mucyo.
Yavuze ko muri rusange nta bucuruzi bufatika bwari mu Gihugu kuko ibintu byose byari byarazambye abantu barwana no gushaka amikoro ndetse n’abaguzi bakaba bari bakiri bake.
Kabera yavuze ko ituze mu Gihugu, ubutajegajega bw’ifaranga ry’Igihugu, icyizere mu mikorere, buhoro buhoro byagize uruhare mu mikorere y’abacuruzi batangira gukora mu buryo bwa nyabwo n’isoko riraguka.
Ambanki na yo yagiye yiyongera bituma n’abantu batinyuka gufata inguzanyo hatangira ibyo kwiyongera kw’amakamyo ajya kuzana ibicuruzwa i Dar es Salaam, abandi batangira kujya kurangura i Dubai.
Yagarutse ku miterere y’Umujyi wa Kigali n’ibikorwaremezo byari bihari nyuma ya Jenoside agaragaza ko hatewe intambwe ifatika mu ngeri zirimo imiturire, amahoteli n’ibindi.
Ati “Twari mu gihugu cyitwaga Umujyi; icyitwaga Umujyi ntabwo cyari Umujyi, nta bwubatsi bwari buhari, byari biteye isoni.”










