sangiza abandi

Mu 2030 imiryango y’impunzi 50% ntizaba igikeneye inkunga y’ubutabazi

sangiza abandi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kuzamura imibereho y’impunzi no kuzifasha kwigira, mu gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo kuba mu 2030, nibura 50% by’ingo z’impunzi zizaba zavuye ku kwishingikiriza ku nkunga z’ubutabazi zikaba zigeze ku rwego rwo kwigira mu bukungu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, mu kiganiro kigaruka ku Guteza Imbere Ubushobozi bw’Impunzi mu bukungu no kwigira.

Ni ikiganiro Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yateguye ku bufatanye n’Ishami  ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (UNHCR Rwanda), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi 2026.

Uyu munsi wizihizwa buri mwaka hagamijwe guha agaciro impunzi, n’uruhare zigira mu iterambere ry’aho ziba, ndetse no gushimira abaturage bazakira.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza leta  n’iz’abikorera, abahagarariye Loni, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere,impunzi ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Baganiriye ku buryo ubufatanye n’abikorera bo mu Rwanda bwafasha impunzi kubona amahirwe y’ubukungu, kwigira no kugera ku bisubizo birambye.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yagaragaje ko mu Rwanda hari impunzi zashoye imari mu bikorwa bibyara inyungu, izindi zihabwa imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera hagamijwe kuziteza imbere.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kunganira inkunga impunzi zihabwa kugira ngo ziteze imbere zidateze amaso ku mfashanyo z’Umuryango w’Abibumbye gusa, dore ko ziba zidahagije. 

Minisitiri Murasira yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kuzamura imibereho y’impunzi no kuzifasha kwigira.

Yagaragaje ko Gahunda y’Igihugu yo Guteza Imbere Imibereho y’Impunzi no Kuzifasha Kwigira ya 2025–2030), yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami  ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, ari umurongo ngenderwaho uzafasha impunzi kwinjizwa mu buzima n’ubukungu bw’igihugu mu buryo burambye.

Yanashimiye ibigo by’abikorera bisanzwe bifasha impunzi kubona amahirwe yo kwinjira mu bikorwa by’iterambere mu Rwanda, anasaba n’ibindi bigo kubyitabira kugira ngo bifatanye n’igihugu muri uru rugendo.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 136 ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’u Burundi. Zicumbikirwa mu nkambi zigera kuri 5 (Mahama, Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa, na Gihembe) ndetse n’izindi ziba mu mijyi itandukanye harimo n’Umujyi wa Kigali. 

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kuzamura imibereho y’impunzi

Photos:

[fluentform id="3"]