sangiza abandi

Abadepite bagaragaje ko ikiguzi cyo guhinga kiruta kure icyo abahinzi bagurirwaho ku isoko

sangiza abandi

Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi imbogamizi zikiboneka mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi, zirimo ikiguzi cyo guhinga kiruta kure icyo bagurirwaho ku isoko.

Ni ibikubiye muri raporo ku ngendo rusange Abadepite baherutse gukorera mu Gihugu hose, yagejejwe ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2026.

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko hari ikibazo cyagaragajwe n’abahinzi b’umuceri bavuga ko ikiguzi cy’ubuhinzi kiba kiri hejuru cyane ugereranyije n’igiciro bagurishirizaho ku isoko.

Ati ” Hari ikibazo cyagaragaye cyabonetse mu bahinzi b’umuceri aho bagaragaza ko mu by’ukuri iyo bahinze ikiguzi bakoresha kugirango babone umusaruro kiba kiri hejuru ugereranyije n’igiciro babona ku isoko, ndetse bajya no guhaha bagasanga byikubye inshuro eshatu kuyo bahawe.”

Depite Ntezimana Jean Claude agaragaza ko iki kibazo gikwiriye kwitabwaho kuko gica intege abahinzi, bigatuma badakomeza gukora ibyo bakora, ibi bigira ingaruka no ku bantu bose muri rusange.

Depite Uwizeye Marie Therese nawe yagaragaje ko nubwo Leta yongera ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi, ariko bigaragara ko hari ikibazo cy’uko umusaruro w’ibihingwa bimwe wiyongera ibindi ukagabanuka.

Ati ” Kuko bigenda bigaragara ko umusaruro hamwe uriyongera ahandi ukagabanuka, ariko tukaba twanakarebera hamwe niki gituma umusaruro utagenda kuri icyo gipimo cy’ubwiyongere bw’ingengo y’imari, haba hari n’ibibazo bigashakirwa ibisubizo mbere y’igihe, ariko Leta ntikomeze kongera amafaranga mu ngengo y’imari ijyanye n’ubuhinzi kandi umusaruro mu by’ukuri ukomeza kutaguma hamwe, kandi tuzi neza ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi z’ubukungu bw’Igihugu cyacu.”

Mu 2025/2026 ingengo y’imari y’ubuhinzi yagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi yari yongerewe, aho yari yavuye kuri miliyari 222,3 Frw yari yagenwe mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari igezwa kuri miliyari 236,3 Frw.

Minisiteri y’Ubuhinzi yagaragazaga ko impamvu yo kongera ingengo y’imari ari ukongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi bizafasha mu kongera umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

Ingengo y’Imari yagenewe urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu 2026/27 yiyongereyeho arenga miliyari 133 Frw. Aho uru rwego rwagenewe miliyari 355 Frw avuye kuri miliyari 236,3 Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko iyo harebwe ku bintu byose bikorwa bigamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi usanga rugenerwa arenga 10% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Ibintu by’ingezi byatumye ingengo y’imari yongerwa harimo kuzamuka kw’ibiciro by’ifumbire, kongera nkunganira ku nyongeramusaruro ndetse no kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu.

Abadepite baganiriye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi basaba ubusobanura ku bibazo byagaragaye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bijyanye no gutunganya umusaruro no kuwushakira amasoko.

MINAGRI yashimangiye ko uburyo bwiza bwo kugabanya ikiguzi cy’umuhinzi ari uko icyo ashoye cyizana umusaruro mwinshi cyane. Minisiteri igaragaza ko hari igihe imbuto n’ifumbire biba bihenze ariko bikaza gutanga umusaruro muke bitewe n’imihindagurukire y’ibihe.

MINAGRI yagaragaje ko iyo itaza gushyiraho nkunganire y’ifumbire mvaruganda (aho kugeza ubu Leta yishyurira abahinzi hagati ya 30% na 45% by’igiciro cy’ifumbire nka DAP, UREA, na NPK), ikiguzi cyo guhinga kiba cyarakubye kabiri ikiriho ubu.

Ibindi MINAGRI ifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bemeza ko ikibazo gikomeye kidaturuka ku gihombo cy’ubuhinzi gusa, ahubwo gaturuka ku bamamyi banyura hagati bagahisha umusaruro cyangwa bakagura ku giciro gito cyane bakaza kuwubonamo inyungu z’umurengera.

MINAGRI irimo gushyira imbaraga mu kubaka amakusanyirizo agezweho n’uburyo bwo gukonjesha (Cold-chain infrastructure) binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo umuhinzi ye gupfusha ubusa umusaruro we agahita awugurisha ku giciro cy’intica ntikize.

Photos:

[fluentform id="3"]