Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol Brewry Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, afite agaciro ka miliyoni 915 z’amafaranga y’u Rwanda, azamara imyaka itatu aho Skol izajya itanga miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Skol Brewry mu Rwanda, Eric Gilson ndetse n’umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf, mu muhango wabereye muri Sitade Amahoro.
Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano azatangira gushyirwa mu ngiro muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 ni uko Skol izafatanya na Rwanda Premier League mu kumenyekanisha Shampiyona y’u Rwanda, kongera ubwitabire bw’abafana ku bibuga, guhemba abitwaye neza, kongerera imbaraga ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, gutegura ibikorwa bibera kuri sitade, ndetse no gutanga ubunararibonye bwihariye ku minsi y’imikino yatoranyijwe muri BK Pro League.
Uruganda rwa Skol ni narwo ruzaba rufite uburenganzira bwo gucuruza ibinyobwa muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu mafaranga Skol izajya iha Rwanda Premier League hazajya havamo amafaranga ahabwa amakipe yatsinze ndetse hanahembwe abafana bahize abandi. Ikipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitabiriwe n’umuyobozi mukuru (CEO) wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Dr. Shema Ngoga Fabrice.
Uruganda rwa Skol rusinyanye amasezerano na Rwanda Premier League mu gihe hashize iminsi micye runavuguruye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka umwe usanga imyaka 12 izi mpande zombi zari zimaze zikorana.













