Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byakozwe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda kuva muri Werurwe 2026, bifite agaciro k’arenga miliyari 2 na miliyoni 700 Frw.
Byagarutsweho mu kiganiro yagiranye na Tereviziyo y’u Rwanda, ari kumwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2026, bagaruka ku ishusho y’imishinga yibanzweho mu gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ni mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwizihize ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga 2026.
Uyu munsi ugera Ingabo na Polisi bishimira ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage baba bamaze igihe bakora hirya no hino mu gihugu.
Muri uyu mwaka ibi bikorwa byatangiye muri Werurwe 2026, aho ku bufatanye bw’izi nzego z’umutekano bakoze ibikorwa birimo kubaka amashuri n’inzu zo gutuzamo abatishoboye, guha abaturage ubuvuzi, no kuboroza amatungo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yashimangiye ko ibikorwa Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’Ingabo (RDF) byunganira n’iby’izindi nzego.
Ati “Ntabwo umuturage yishima kuko afite inzu, ahubwo yishimira icyo inzu imumariye. Ariya marangamutima y’abaturage, aturuka mu mitima yabo bitewe n’icyo, icyo kintu kigiye kumara.”
Mu kwizihiza Umunsi wo Kwihora, Polisi n’Ingabo bazishimira ibikorwa byakozwe mu duce dutandukanye tw’Igihugu twatoranyijwe, mu gishyigikira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ibi bikorwa byakorewe ahantu hatandukanye harimo ahazwi nka Rugarika mu Karere ka Kamonyi hubatswe ishuri, Ibikorwa by’ubuvuzi byatangiwe ku Munini mu Karere ka Nyaruguru, n’amazu 80 yubakiwe abatishoboye mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Muganza.
Aya mazu yubatswe mu buryo bwa “2 in 1” (abiri muri imwe), ahoinzu imwe ituzwamo imiryango ibiri, bivuze ko imiryango 160 izatura muri ayo mazu.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza naho hubatswe amazu yo gutuzamo abatishoboye. Hari kandi ibikorwa byo koroza abaturage amatugo magufi n’amaremare mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugari.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, hazatahwa amazu nayo yubakiwe abatishoboye bo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, hanatahwe ikiraro cyubatswe mu Karere ka Gakenke hakaba n’amazu naho, yubakiwe abakuwe mu byabo n’ibiza, abatishoboye n’abandi.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, naho hazatahwa amazu yubakiwe abaturabe bo mu Karere ka Nyabihu, hanatangwe ubwato buzoroshya ingendo ku baturage bo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Mu Mujyi wa Kigali, hazatahwa ibyumba by’amashuri byubatswe Rwinkuba mu Karere ka Gasabo.
Hari kandi ibindi bikorwa byo gufasha “Imboni z’Impinduka”, aba bakaba ari urubyiruko rw’abasore n’inkumi baba baravuye mu bikorwa bibi birimo ibiyobyabwenge, bishyira hamwe nyuma yo guhinduka bagashaka imishinga ubateza imbere.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yavuze ibi bikorwa byose byatwaye asaga miliyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera yavuze ko ibi bikorwa Ingabo na Polisi zibifatanyamo n’abaturage, bari mu babikora bityo bikaba n’akazi bikagabanya ubushomeri.
Yashimangiye kandi ko ko ibikorwa by’iterambere bigerwaho mu Gihugu byubakiye ku musingi ujyanye n’inshingano za RDF n’icyerekezo cy’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame.













