Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A (Umuhindo), 40% byayo izaba yarakorewe imbere mu gihugu.
Ibi Minisitiri Ndabamenye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 2 Nyakanga 2027, ubwo yatangazaga amabwiriza ajyanye n’ibiciro bishya by’inyongeramusaruro birimo ifumbire n’imbuto bizagenderwaho muri iki gihembwe cy’umuhindo.
Yatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A hazakoreshwa ifumbire ingana na toni ibihumbi 60 aho muri zo ibihumbi 25 byazo ari iyakorewe imbere mu gihugu, anatangaza ko umwaka utaha bateganya ko hejuru ya 50% by’ifumbire izakoreshwa izaba yarakorewe mu Rwanda.
Minisititi Ndabamenye yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera ingano y’ifumbire ikorerwa imbere mu gihugu hagamijwe kugabanya igiciro cyayo kizamuka ahanini bitewe n’uko inyinshi ikoreshwa mu Rwanda itumizwa hanze.
Yagize ati “ Dukomeje gushyira imbaraga mu kugabanya ingano y’ifumbire ivanze itumizwa hanze twongera ikorerwa imbere mu gihugu kuko buri mwaka ifumbire abahinzi bakenera igenda yiyongera kandi iyo inyinshi ituruka mu bihugu byo hanze birumvikana iba ihenze, ari nayo mpamvu leta ikomeza gushyiramo nkunganire mu rwego rwo korohereza abahinzi.”
Dr. Ndabamenye yatanagaje ko muri iki igihembwe cy’Ihinga cy’Urugaryi hazakoreshwamo ifumbire nyinshi bitewe n’uko ari cyo gihembwe kibonekamo umusaruro mwinshi kuko ubutaka bwose bwagenewe guhingwa buba bugomba gukoreshwa.
Ibiciro by’ifumbire byariyongeye
Mu biciro bishya by’ifumbire byashyizwe hanze na MINAGRI hagaragayemo izamuka, ndetse abahinzi basabwa kumenyekanisha ingano y’ifumbire bazakenera hakiri kare mu rwego rwo gutangira kwitegura.
Muri ibi biciro MINAGRI yatangaje ko igiciro cy’ifumbire ya Urea cyazamutse, aho cyavuye kuri 1190 Frw, kigera kuri 1980 Frw ku kiro kimwe, byiyongeyeho 66%, ni mu gihe kandi ifumbire ya NPK 17-17-17 (Compound) yavuye ku 1369 Frw ku kiro igera kuri 1861 Frw byiyongeyeho 36%, naho ifumbire ya NPK 17-17-17 (Blend) yavuye kuri 1330 Frw ku kiro igera ku ku 1780 Frw aho cyiyongeyeho 34%.
Ni mu gihe kandi ikiro cy’ifumbire ya DAP cyavuye kuri 1693 Frw kigera kuri 1950 Frw kikaba cyariyongeho 15%.
MINAGRI yatangaje ko iri zamuka ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Iran, America na Israel, izamuka ry’ibiciro bya gaz ikoreshwa mu gukora ifumbire, izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’izamuka ry’agaciro k’idorali.
Dr. Ndabamenye yatangaje ko izi mpinduka z’ibiciro zitagira ingaruka ku Rwanda gusa ahubwo ko ziri ku rwego rw’Isi, asobanura ko ariko uko ibiciro bizagenda bihinduka MINAGRI izaganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo bijyane n’ibigezweho.
Yatangaje ko ibiciro byatangajwe ari iby’agateganyo ndetse ko bizeye ko mu gihe gito bishobora kuzaba byagabanutse bitewe n’uko iyi ntambara iri kugabanya ubukana.
Kugeza ubu mu bigo bitandatu bicuruza ifumbire mvaruganda mu Rwanda kimwe gusa ni cyo kiyikorera imbere mu gihugu aho giherereye mu Karere ka Bugesera.
Leta izakomeza gushyiramo nkunganire
MINAGRI yatangaje ko kugeza ubu leta izakomeza gushyiramo nkunganire kugira ngo abahinzi babashe kubona ifumbire ku giciro kidahanitse.
Yatangaje ko ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mvaruganda mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, ari ibihingwa 10 birimo; ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, nkunganire ya leta ku kiguzi cy’ifumbire mvaruganda izatangwa ku buryo bukurikira: DAP: 46%; UREA: 45%; NPK 17-17-17: 43%, Kynoplus (Coated Urea): 45%; KCL/MOP: 36%; Micro-nutrient Fertilizers na Blends: 18%.
Ku bijyanye n’ibihingwa leta izunganira ku mbuto z’indobanure zituburirwa imbere mu gihugu mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, MINAGRI yavuze ko ari ibigori, soya ndetse n’ingano.









