Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi 5 bashya barimo umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports FC ndetse n’abanyamahanga.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe FC yatangarije rimwe ko yasinyishije aba bakinnyi bashya biganjemo abanyamahanga baturutse muri Shampiyona zo muri Afurika.
Ku ikubitiro, Police FC yasinyishije myugariro Rushema Chris amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe.

Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Mukura VS&L y’i Huye mu Majyepfo, ariko ku mwaka yari amaze muri Rayon Sports ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina ari nabyo byatumye atandukana nayo cyane ko Rayon Sports nayo yagiye ku isoko igura ba myugariro bashya.
Mu bandi bakinnyi basinyiye Police FC barimo Japheth Mzungu ukina mu kibuga hagati. Mzungu ni umunya-Kenya wasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Sofapaka FC y’iwabo muri Kenya.

Undi mukinnyi wasinyiye Police FC ni Tangara Keffa ukina nka rutahizamu. Tangara w’imyaka 24 yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Djoliba AC y’iwabo muri Mali.

Undi mukinnyi wasinyishijwe na Police FC ni rutahizamu w’imyaka 24 ukomoka Moussa Limane wasinye amasezerano yimyaka 2. Limane akaba yavuye mu ikipe ya Asante Kotoko S.C. yo muri Ghana.

Nyuma y’uko Police FC itakaje myugariro wayo w’ibumoso, Ishimwe Christian wasubiye muri APR FC, iyi kipe yishumbushije myugariro ukomoka muri Ghana Iddrisu Shaibu ukina kuri uwo mwanya. Shaibu akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.

Police FC ntabwo yasinyishije abakinnyi bashya gusa kuko yanatangaje ko Rutsindura Antoine ‘Mabombe’ yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Tekinike (Technical Director).

Aba bakinnyi bashya Police FC yasinyishije baje bakurikira Rugwiro Kevin warurangije umwaka ari intizanyo muri AS Muhanga na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC ndetse n’abandi bakinnyi nka kapiteni w’iyi kipe Nsabimana Eric “Zidane”, Iradukunda Simeon, umuzamu Niyongira Patience na David Chimezie bose bamaze kongera amasezerano.
Kugeza ubu Police FC nta mutoza mukuru ifite kuko yamaze gutandukana na Ben Moussa Abdessatar wari umaze umwaka umwe ayitoza ndetse yamaze no gutandukana n’abandi bakinnyi nka Ani Elijah, Byiringiro Lague, Msanga Henry, Kirongozi Richard, Issah Yakubu, Allan Kateregga na Ishimwe Christian werekeje muri APR FC.








