Kuri uyu wa Kane,Perezida wa Repubulika ya Mozambique akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Mozambike (FADM), Daniel Francisco Chapo, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zisanzwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Yazisuye ku cyicaro gikuru cyazo giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM Major Gen André Rafael Mahunguane.
Yari kumwe kandi n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.








