sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 13 Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 22 na 26 Kamena 2026, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 13 Frw mu minsi itanu. 

Imibare ya NAEB igaragaza ko icyayi n’ikawa bikomeje kuba mu bihingwa byinjiriza igihugu amafaranga menshi. Icyayi cyoherejwe mu mahanga kingana na toni 846, cyinjije miliyari 3,5 Frw mu gihe ikawa yoherejwe yari toni 362, yinjiza miliyari 3,2 Frw.

U Rwanda rwohereje mu mahanga imboga zipima toni 511, zinjije miliyoni 854 Frw. Isoko rikuru ryazo ni u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage ndetse n’ibihugu byo muri Afurika.

Hoherejwe imbuto zipima toni 380 zinjije miliyoni 368 Frw. Isoko ryazo ryibanze ryari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bya Afurika.

U Rwanda rwohereje indabo zipima toni 10 zinjiza miliyoni 91 Frw zikaba zaroherejwe cyane cyane mu Buholandi, u Bwongereza no mu bihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku buhinzi byiganjemo ibindi bihingwa bitandukanye hoherejwe ibipima toni 6,731, byinjiriza igihugu miliyari 4,7 Frw. Ibi bicuruzwa byoherejwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bangladesh, u Bufaransa, Oman, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ku bijyanye n’ibikomoka ku bworozi, toni 376 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyari 1,2 Frw aho isoko ryabyo ryibanze mu bihugu bya Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]