Abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda by’umwihariko Ingabo za RDF na Polisi y’Igihugu bakomeje gushimirwa uburyo nyuma yo gutanga umutekano no kurinda ubusugire bw’igihugu, banagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bifasha abaturage mu nzego zitandukanye zirimo imibereho, ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo n’ibindi.
Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bamuritse ibikorwa bitandukanye bakoze mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ibi bikorwa byamuritswe ndetse bigashyikirizwa abaturage, byatangiye gukorwa muri Werurwe 2026, ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hirya no hino mu gihugu kuri site zitandukanye zatoranyijwe.
Ni igikorwa kiba buri mwaka hitegurwa kwizihiza umunsi wo Kwibohora, nk’ikimenyetso cy’uko uko kwibohora bikwiye kujyana n’ibikorwa by’iterambere. Muri uyu mwaka ibi bikorwa byatwaye arenga miliyari 2 na miliyoni 700 Frw.
Muri ibyo bikorwa hubatswe ibiraro ndetse hanatangwa amato hagamijwe koroshya ubwikorezi no guteza imbere ubuhahirane, hatangwa amatungo maremare n’amagufi, hanaterwa inkunga amakoperative mu rwego rwo kwiteza imbere. Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri, inzu zo guturamo, hatangwa serivise z’ubuvuzi ku baturage ku buntu, hatangwa amazi meza n’ibindi.
Uko ibikorwa byamuritswe kuri uyu munsi wo Kwibohora
Umujyi wa Kigali: Hatashywe ibyumba by’amashuri

Mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa cyabereye ku Ishuri rya G.S Rwinkuba riherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ahamuritswe ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 bishya byubatswe mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri.
Hanatanzwe kandi moto 10 ku rubyiruko rwakuwe mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ngo rubashe gukora rwiteze imbere.



Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano, n’Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’Ingabo, Col Egide Ndayizeye n’abandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko kuri iki kigo cy’amashuri hari hari ubucucike ku buryo ishuri rimwe ryigagamo abana bari hagati ya 70 na 80, bityo ko Ingabo na Polisi zitanze igisubizo kuri iki kibazo ari izo gushimirwa.
Ati “ Kuri twebwe mu rwego rw’uburezi ni igikorwa twishimira. Ni igikorwa kitagarukira gusa ku burezi ahubwo ni igikorwa kirenga uburezi kikaba no gufatanya n’abaturage.”

Yongeye gushima by’ubwihariko ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Ati “Si abarinzi b’amahoro n’ubusugire gusa, ahubwo ni na wo musingi w’iterambere”.
Intara y’Amajyepfo: Hafunguwe Ishuri rya Tekiniki
Mu ntara y’Amajyepfo, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage, bafunguye ku mugaragaro ishuri ryisumbuye rya Tekinike rya Kigese riherereye mu murenge wa Rugalika, akarere ka Kamonyi.

Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460, rigizwe n’ibyumba by’amashuri 10, laboratwari y’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, inyubako z’ubuyobozi, icyumba cy’abakobwa, ndetse n’ibibuga by’imikino ya volleyball na basketball.
Muri iyi Ntara kandi Ingabo na Polisi bavuye abaturage basaga 8000 ku bitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru. Muri rusange, mu Gihugu hose hatanzwe ubuvuzi ku bantu barenga ibihumbi 30.
Hari n’inzu 80 zubakiwe abatishoboye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Muganza.
Izi nzu zubatswe mu buryo bwa “2 in 1” (ebyiri muri imwe), aho inzu imwe ituzwamo imiryango ibiri, bivuze ko imiryango 160 izatura muri izo nzu.
Intara y’Amajyaruguru: Abaturage bubakiwe inzu zo guturamo
Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen. (Rtd) Albert Murasira, ari kumwe n’umugaba mukuru w’ Inkeragutabara, Maj Gen. Alex Kagame, n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, ACP Edmond Kalisa, bashyikirije inzu 10 imiryango itishoboye, mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi.

Muri iyi Ntara kandi imiryango 12 itishoboye yahawe inzu nshya yubakiwe mu Mudugudu wa Gatonde, Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke.
Umuhango wo gushyikiriza izo nzu abaturage wayobowe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye, Gen Mubarakh Muganga, yagarutse ku musaruro w’ubufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano.
Ati “Abanyarwanda nta gihe na kimwe muzagira ikibazo cy’umutekano kuko dufatanyiriza hamwe [inzego z’umutekano] mu bikorwa bya buri munsi.”

Intara y’Iburengerazuba: Hatashywe inzu ndetse hatangwa n’ubwato
Mu Ntara y’Iburengerazuba, hatashywe inzu 30 zubakiwe abaturabe bo mu miryango 30 mu Karere ka Nyabihu. Izi nzu zahawe abaturage zirimo n’ibikoresho by’ibanze zifite agaciro ka Miliyoni 15M kuri buri imwe.

Hanatanzwe ubwato buzoroshya ingendo ku baturage bo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimangiye ko uruhare rwa Polisi y’Igihugu, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi, ari igihamya yuko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari inkingi umutekano w’igihugu wubakiyeho.

Intara y’Iburasirazuba
Mu ntara y’Iburasirazuba, mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza na ho hubatswe inzu zo gutuzamo abatishoboye. Hakozwe kandi ibikorwa byo koroza abaturage bo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Nyamugari n’uwa Nasho amatungo magufi n’amaremare. Abaturage kandi borojwe ihene zigera kuri 900.









