sangiza abandi

Mbarushimana Shaban yagizwe umutoza mushya wa Etoile de l’Est

sangiza abandi

Ikipe ya Etoile de l’Est FC yo mu karere ka Ngoma yatangaje umutoza Mbarushimana Shaban nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere nyuma yo kuzamuka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, BK Pro League.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya Etoile de l’Est yatangaje umutoza Mbarushimana watozaga ikipe ya AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26.

Etoile de l’Est yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kumara imyaka ibiri muri cyiciro cya kabiri ndetse n’uyu mwaka ntabwo yari yazamutse kuko yari yarangirije ku mwanya wa gatatu mu mikino ya kamarampaka inyuma ya Sunrise FC na Unity FC kandi haragombaga kuzamuka amakipe abiri.

Etoile de l’Est FC byarangiye ibonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko Unity FC yari yabaye iya kabiri itangaje ko itazazamuka mu cyiciro cya mbere.

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya AS Kigali yatozwaga na Mbarushimana Shaban yasoreje ku mwanya wa 14 mu makipe 18, yatsinze imikino 8, itsindwa 15, inganya imikino 11, yinjije ibitego 27, yinjizwa ibitego 39 bivuze ko yarangije imikino ya Shampiyona ifite umwenda w’ibitego 12.

Mu Gikombe cy’Amahoro, AS Kigali yasezerewe na Gorilla FC muri 1/4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2, Gorilla FC igakomeza kubera ibitego byo hanze.

Photos:

[fluentform id="3"]