Ikipe ya Rayon Sports yatangaje umukinnyi w’umurundi Muderi Akbar nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kurangiza amasezerano muri Gasogi United.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Muderi w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati, ariko ushobora no gukina mu bwugarizi.
Muderi Akbar akaba ari umukinnyi uhamagarwa bihoraho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, yageze muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 23/24 mu ikipe ya Gasogi United avuye mu ikipe ya Le Messager FC de Ngozi y’iwabo mu Burundi.
Muderi abaye umukinnyi wa 13 Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi, aba umukinnyi wa 7 w’umunyamahanga isinyishije nyuma ya Boris Gbenou, Matumona Kanda Abbel, Charles Tchouplau, Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djiangarey na Djiguiba Issa.
Abakinnyi b’abanyarwanda bamaze gusinyira iyi kipe barimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Moubarak na Muhoza Daniel.
Kugeza ubu Rayon Sports yanongereye amasezerano abarimo Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” na Ganijuru Elie Ishimwe bombi bakina bugarira.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo iri gukorera i Gicumbi yitegura umunsi wa “Rayon Day” uzaba tariki 18 Nyakanga 2026, ikazakina na Gor Mahia ndetse na CECAFA Kagame Cup izakinirwa mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2026.








