Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Abanyeshuri 277,452 ni bo bitabiriye ibi bizamini byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2026, bikazakorwa kugeza tariki 9 Nyakanga 2026 hirya no hino mu gihugu. Aba barimo abakobwa 154,351 ndetse n’abahungu 123,101. Ibi bizamini biri gukorerwa ku ma site 1,118 mu gihugu hose.
Umuhango wo gutangiza ibi bizamini wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere; Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati.
Ni igikorwa cyakorewe mu bigo bitandukanye byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, biri gukorerwaho ibi bizamini, aho mu Mujyi wa Kigali cyabereye ku Ishuri rya GS Karembure riri mu Karere ka Kicukiro, GS Remera Catholic mu Karere ka Gasabo ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Abakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2025/26 bakomeje kwiyongera ugereranyije n’imyaka ishize kuko mu wa 2024/2025 bari 220,927 bavuye kuri 202,021 mu 2023/24. Ni ukuvuga ko ugereranyije uyu mwaka n’ushize biyongereyeho abasaga ibihumbi 56.
Abanyeshuri basabwe gukora batuje nta gihunda, basabw akandi kwitwara neza barangwa n’indangagaciro nziza. Abarezi n’ababyeyi basabwe kuba hafi yabo babafasha kwitegura ndetse no kuruhuka neza kuko na byo ari ingenzi mu gihe cy’ibizamini.
Nyuma y’ibi bizamini, hazakorwa iby’abasoza icyiciro rusange (O’Level) ndetse n’icya kabiri cy’ayisumbuye (S6), bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026.









