Abanyarwanda baba mu Buholandi barikumwe n’inshuti zabo bizihije imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, bashimira ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Lambert Dushimimana, yagarutse ku rugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize avuga ko hakozwe byinshi kugira ngo igihugu cyongere kwiyubaka.
Mu butumwa bwa Ambasaderi Dushiminana yavuze ko Ukwezi kwa Nyakanga gufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’ibihugu byinshi ariko ko ku Rwanda atri umwihariko kuko gusobanuye kongera kuvuka kw’u Rwanda rushya.
Yagize ati “Umunsi wo Kwibohora ufite umwanya wihariye mu mateka y’u Rwanda. Ni wo munsi igihugu cyacu cyongeye kwisubiza, atari icyubahiro cyacyo gusa, ahubwo n’ahazaza hacyo. Ukwezi kwa Nyakanga ni ukwezi kwihariye ku bihugu byinshi, kuko akenshi gusobanura ivuka ry’igihugu, ishyirwa mu bikorwa ry’igitekerezo, cyangwa intangiriro y’urugendo. No ku Rwanda ni uko bimeze, ariko hari ikindi cyiyongeraho: kuri twe, ukwezi kwa Nyakanga, by’umwihariko tariki ya 4 Nyakanga, gusobanura kongera kubyarwa bundi bushya kw’igihugu.”
Yashimangiye ko inzira nziza Abanyarwanda bahisemo yo kwiyunga, gufatanya no kugira icyizere cy’ejo hazaza, bagahurira ku ndangagaciro ko kwita ku nshingano ari byo byubatse ubumwe ntakuka kuri ubu buranga Abanyarwanda bose.
Amb Dushimimana kandi yagaragaje ko ibyo u Rwanda rufite ubu rutabigezeho kubera umutungo uhambaye ahubwo rwafashijwe no gushora imari ihamye, kubakira abaturage ubushobozi, inzego zihamye, guteza imbere abagore n’urubyiruko, guhanga ibishya no kubungabunga ibidukikije.
Ati “Iterambere ry’u Rwanda ntiryaturutse ku kuba rufite umutungo kamere mwinshi, ahubwo byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bufite intego, ubumwe n’abaturage bashishikariye guteza imbere igihugu.”
Tariki 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora aho kuri iyi nshuro hizihizwaga imyaka 32 ishize Ingabo zari iza RPA zibohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









