Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2025/2026 hakusanyijwe imisoro y’arenga miliyari 3.956,4 Frw akaba yararenzeho 4,25 ku ntego iki kigo cyari cyihaye.
Byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, aho yagaragaje ko iki kigo cyari gifite intego yo gukusanya agera kuri miliyari 3.795,4 Frw.
Ibi bivuze ko imisoro yakusanyijwe irenze intego RRA yari yihaye, ku gipimo cya cya 104,2% ndetse n’inyongera ya 24,7% ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko mu 2024/25 hari hakusanyijwe miliyari 3,079.8 Frw.
RURA yagaragaje ko imisoro ikusanywa n’Uturere yazamutse ku gipimo cya 102,4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, aho yageze kuri miliyari 137.9 Frw.
Mu byatumye RRA igera ku ntego harimo no kongera imbaraga mu kwishyuza ibirarane, aho RRA yashoboye kwishyuza ibirarane by’ imisoro bigera kuri miliyari 277 Frw.
Komiseri wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko umubare w’abasora na wo wiyongereye kuko wageze ku 126.282 mu 2025/26, basoze agera kuri miliyari 15 Frw.
Yagize ati “Abaturarwanda bamaze kumva neza inshingano zo gusora no gusora neza, aho bigaragara ko igipimo cyo gusora ku bushake kigenda kizamuka. Icya kabiri ni izamuka ry’ubukungu aho bigaragara ko ibihembwe byose iyo ubiteranyije muri rusange ubukungu bwazamutse kuri 11%, ibyo rero byatumye isahani y’imisoro yaguka ku buryo n’imisoro iriyongera.”
RRA yihaye intego yo kuzakusanya miliyari 4,640 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27 mu misoro yo mu gihugu, ndetse na miliyari 165,9 Frw y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.
RRA yagaragaje ko aya mafaranga azafasha kunganira ingengo y’imari y’u Rwanda muri uyu mwaka ku gipimo cya 61,6%.
Iyi ntego izagerwaho hifashishijwe ingamba zirimo kwegera abasora, kugeza EBM ku basora bose kandi bakaba bayikoresha neza mu buryo bukwiriye no gukomeza gusaba abaguzi ba nyuma gusaba inyemezabuguzi ya EBM.









