Perezida Kagame yagaragaje ko Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu no guteza imbere ubukungu ariko ko bisaba ko ryubakwa neza haba muri Afurika n’ahandi hose ku isi.
Ni ubutumwa yatanze ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI for Good Global Summit 2026) yabereye mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, ku nsanganyamatsiko igira ati: “Gukoresha ubushobozi bwa AI mu nyungu z’ikiremwamuntu.”
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) n’u Busuwisi.
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, agaragaza ko hari byinshi urubyiruko rw’uyu mugabane rumaze kugeraho rwifashishije iri koranabuhanga.
Ati “Mu 2050, Afurika izaba ifite umubare munini w’abari ku isoko ry’umurimo kurusha ahandi hose ku isi, kandi uwo mubare uzakomeza kwiyongera. Tugomba gushora imari mu rubyiruko no kurushyigikira.”
Perezida Kagame yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afurika yubake ikoranabuhanga ryayo kandi mu buryo buhamye aho gukomeza kwishingikiriza ku ry’ahandi kandi ku kiguzi.
Ati “Muri Afurika ntitukinyuzwe no gukomeza kuba abaguzi b’ikoranabuhanga ryakozwe n’abandi gusa. Turashaka no kuryubaka, kurihanga no kurikoresha mu buryo bwagutse.”
Perezida Kagame yavuze ko guhangana kw’ibihugu bikomeye ku rwego rwa politiki n’ubukungu byatumye ikoranabuhanga rihinduka urubuga rw’irhangana, aho kuba igikoresho cyo kwihutisha iterambere. Yasabye ko AI yakwibandwaho nk’igisubizo cyafasha abaturage aho kuba intwaro y’ihangana.
Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ibintu bitatu bikwiye gushyirwa imbere kugira ngo AI itange umusaruro. Yavuze ko hakenewe kongera ubushobozi bwo gutunganya amakuru (computing power), gukwirakwiza internet no kubona amashanyarazi ahagije, kandi ko ibi bisaba ubufatanye bwa Leta n’abikorera.
Yasabye ko hakongerwa ishoramari muri iri koranabuhanga ashimangira ko AI atari inyungu z’ubu gusa, ahubwo ari ugutegura iterambere rirambye.
Ati “Gushora imari mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ni ukwizera no kurinda ejo hazaza hacu n’ah’abazadukomokaho.”
Yibukije ko AI iri gutera imbere ku muvuduko uri hejuru, bityo ibihugu bidakwiye gusigara inyuma mu kuyishoramo imari no kuyitegura.
Mu gusoza, Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi atari ugushyiraho icyerekezo gusa, ahubwo ari ukugishyira mu bikorwa kugira ngo gitange umusaruro ugaragara.
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko iyi komisiyo yubakiye ku musaruro wavuye muri Komisiyo yabanje y’umuyoboro mugari wa interinet (Broadband) yashinzwe mu myaka 16 ishize ku bufatanye.
Yasobanuye ko Komisiyo ya Broadband yahinduye imyumvire y’abatuye Isi ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’itumanaho, agaragaza ko internet yihuta atari igisubizo cy’ibikorwaremezo gusa, ahubwo ari inkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Doreen yavuze ko muri iki gihe isi yinjiye mu bihe bishya bya AI, hakenewe urubuga ruhuza abayobozi b’ibihugu, ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo barebere hamwe uburyo AI yakwifashishwa mu nyungu z’ikiremwamuntu.
Marc Benioff washinze Sosiyete ya Salesforce, yavuze ko ubwenge buhangano ari ikoranabuhanga rigiye guhindura Isi kurusha uko internet cyangwa imbuga nkoranyambaga zabigezeho.
Yashimangiye ko hakenewe ibiganiro bihuza impande zose kugira ngo AI ikoreshwe neza kandi igirire akamaro abantu bose.
Yibukije ko “Ikoranabuhanga ubwaryo ridashobora kuba ryiza cyangwa ribi, ahubwo biterwa n’uburyo abantu bahitamo kurikoresha”.
Marc Benioff yavuze ko iyi Komisiyo itagamije gushyiraho amategeko, ahubwo igamije gutanga urubuga rwo kuganira, gusangira ibitekerezo no gushaka ibisubizo byafasha AI gukoreshwa mu nyungu z’ikiremwamuntu.











