sangiza abandi

Mu mezi atandatu abantu 44 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi byatangaje na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yabaitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2026.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge ari ikibazo gikomeye cyane ndetse ko ari nk’icyorezo kuko mu mezi atandatu abantu 44 mu mezi atandatu gusa.

Yagize ati “ Abantu benshi bapfuye bagiye ari bazima baranywa hanyuma bajya kwa muganga bameze nabi bamwe barapfa abandi barahuma, abandi baracyarwaye hari n’abo zigenda zica buhoro buhoro. Ni ikibazo gikomeye rero tugomba guhagurukira twese Abanyarwanda tukakirwanya”.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abazinywa zibagira imbata ku buryo usanga kuzivaho bitoroshye ari nayo mpamvu hakenewe imbaraga z’Abanyarwanda bose.

Yavuze ko mu ikorwa ry’izi nzoga hashyirwamo ibintu bitabaye binyobwa harimo n’ibitabire byica “ Tubifata nk’uburozi kuko usanga abazikora bashyiramo amatafari, tineli, methanol, n’imiti yo gukaraba intoki. Ibyo rero biragenda bikica amaso, ubwonko n’ibindi bice bitandukanye by’umubiri”.

Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS 2025 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko umugabo umwe muri babiri anywa inzoga, mu gihe umugore umwe muri batanu ari we uzinkwa.

Mu Mujyi wa Kigali ni ho hagaragara abantu benshi banywa inzoga aho abagera ku 9.8% bazinywa buri munsi, ugakurikirwa n’Intara y’Ibirasirazuba ifite 7.6% hakaza Amajyaruguru afite abantu 7.4% banywa inzoga buri munsi hagakurikiraho Uburengerazuba bufite 7% hagasoza Amajyepfo afite 4.5%.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze iyi mibare ari myinshi avuga ko ikibazo gikomeye atari ubwinshi bwazo ahubwo ko usanga banywa izitujuje ubuziranenge.

Dr. Nsanzimana ati “Iyo mibare ni myinshi ariko hari ukunywa inzoga no kwiyica. Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Abanyeshuri baje mu biruhuko abantu bari gukora iminsi mikuru ni igihe gikomeye cyo kubivuga ko ibintu bivangavanze ari uburozi”.

Dr Nsanzimana yagaragaje ko “Iyo urebye uko uturere dukurikirana utw’Iburasirazuba nk’utwa Bugesera, Rwamagana na Kayonza ni ho usanga imibare iri hejuru ariko siho ikibazo kiri honyine, ikibazo kiri hose. Biterwa n’ibihingwa byera muri ibyo bice.”

Minisitiri yavuze iki kibazo leta yagihagurukiye asaba abatutage ko bakwiye kumenya ko ubuzima bwabo ari bwo bufite agaciro ndetse mbere yo kunywa inzoga babanze bibaze impamvu iyo nzoga bavuga ko unywa nke ugasinda.

Mu mezi atandatu abantu 44 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Photos:

[fluentform id="3"]