sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli rwatumije

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, bugamije koroshya ubucuruzi, kugabanya ibiciro.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro cyagarukaga kuri gahunda za Guverinoma zigamije kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu ijambo rye, yavuze ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda National Energy Company), gifatanya n’ibihugu bicukura bikanatunganya peteroli.

Yagize ati: “Kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga bworohe n’igiciro cyayo kigabanuke ku buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganijwe, binyujijwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda National Energy Company). Ibi bikorwa ku bufatanye n’ibihugu bicukura peteroli bikanayitunganya.

Minisitiri w’Intebe yanatangaje ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, aho ubwato bwa mbere butwaye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli buzagera ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya.

Yagize ati: “Ubwato bwa mbere bupakiye toni 40.000 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, kandi buri kwezi tuzajya twakira ubwato. Ibi bizadufasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izagabanya amafaranga yifashishwaga mu gutumiza peteroli binyuze ku bacuruzi batandukanye, inafashe u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli ku giciro kirushijeho kuba cyiza kubera kugura byinshi icyarimwe.

Iyi gahunda ni imwe mu ngamba Guverinoma iri gushyira imbere mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubukungu bw’igihugu no kurinda imibereho myiza y’abaturage muri iki gihe cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]