Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cyo kongera umushahara fatizo gihangayikishije leta ariko ko nanone gisaba ubushishozi kuko gikemuwe nabi gishobora guteza ibindi bibazo birimo no kongera umubare w’abashomeri mu gihugu.
Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro kuri gahunda za Guverinoma mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza.
Minisitiri w’Intebe yabikomojeho nyuma y’ikibazo yari abajijwe na Depite Ntezimana Jean Claude, aho yagaragaje ko umushahara fatizo ugenderwaho mu Rwanda utakijyanye n’aho ibiciro ku masoko bigeze avuga ko harimo itandukaniro rinini cyane.
Mu gusubiza, Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko ari ikibazo cyumvikana kandi gihangayikishije leta ariko avuga ko umushahara fatizo utakabaye ari wo ushyirwa imbere gusa ahubwo abantu bakwiye kuzamura umusaruro w’ibyo binjiza.
Yagize ati “ Mu byukuri nka leta icyo twifuza n’uko umuturage yabona umushahara umuhagije byibura utuma abaho. Hari umushahara fatizo n’umushahara utuma umuntu abaho, akabeshaho n’umuryango we, umukozi yaba yagiye ku kazi akaba azi neza ko azarihira umwana we amashuri, azagurira umwana we umugati, akaba azi neza ko abana be n’umuryango we barabaho neza”.
Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo ariko nanone hadakwiye kurebwa ku bahembwa gusa ahubwo ko n’abahemba badakwiye kurenzwa ingohe kuko amafaranga bahemba ari ayo bakura mu byo bagurishije cyangwa binjije bityo ko ari ikibazo gisaba ubushishozi kugira ngo gikemurwe ariko nta bindi bibazo giteje.
Yagize ati “Iyo tuvuze umushahara, dukwiye no kwita ko abahemba umushahara bawukura mu byo binjije, mu byo bakoresheje. Igihe cyose ibyo bagurishije bitazaba bihagije kugira ngo byishyure icyo kiguzi gisabwa biragoye ko Guverinoma twahaguruka tukavuga ngo dutegetse ko uzajya utanga uyu mushahara.”
Yakomeje agira ati “ Tuvuge umuntu ufite uruganda tumutegetse ngo abakozi bawe wahembaga ibhumbi 50 Frw kuva uyu munsi ugiye kujya ubahemba ibihumbi 100Frw ni wo mushahara tubona w’ifatazo ukwiye ntabwo twaba twizeye ko mu byo azinjiza niba yakoreshaga abakozi 10 azaba afite ubushobozi bwo ku bahemba akubye kabiri”.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko iryo tegeko rishobora gushyirwaho rigashimisha abantu mu buryo bw’imitekerereze ariko ntirishyirwe mu bikorwa kubera ko abahemba badafite ubwo bushobozi.
Ati “ Ugasanga ahubwo turangije wa muntu avuze ati wenda nakoreshaga abantu 10 none ubwo Leta yavuze ngo ndabahemba inshuro inshuro ebyiri z’umushahara ubwo nanjye ndagabanya abakozi bave ku 10 bajye kuri batanu. Tukaba tugiye mu kibazo cy’abantu batagira akazi.”
Yavuze ko ari ikibazo gikwiye kuganirwaho ariko kikibanda ku mpande zombi hakarebwa ubuzima bw’abakozi n’ubushobozi bw’abahemba.
Kugeza ubu umushara fatizo ukoreshwa mu Rwanda washyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.









