Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rumaze kugira abaganga bita ku bantu bageze mu zabukuru bagiye kujya batanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye ku bakuze.
Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi mu biganiro byayihuje na Guverinoma ku bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Nsanzimana yashimangiye ko uko igihugu kigenda gitera imbere mu nzego zirimo urw’ubuzima aho ikizere cyo kubaho ku Banyarwanda kigenda kizamuka bityo ko n’ingamba zo kwita ku bakuze kubitaho ziba zikenewe.
Yavuze ko mu Rwanda, mu 2030 icyizere cyo kurama kizaba kigeze ku myaka 80.
Ati “Ni ukuvuga ngo tuzagira abantu benshi bakuze. Gukura si ikibazo kuko birakenerwa, ni byiza muri sosiyete ari na yo mpamvu twatangiye kwitegura serivisi abo bantu bakuze bazakenera.
Mu gihe hamenyerewe ahantu hihariye ho kuvurira abana “Pediatrie”, ubu Abanyarwanda bagiye kubona “Gériatrie” nk’ahantu hihariye ho kuvurira abakuze bari hejuru y’imyaka 60.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rumaze kugira abaganga bihariye b’abantu bageze mu zabukuru bitegura gutangira gutanga izi serivisi kuri abo basaza n’abacyecuru.
Ati “Twatangiye kwigisha abazaba abaganga bihariye bita ku bakuze. Ubu turabafite b’Abanyarwanda barangije, batangiye no kwigisha abandi.”
Ibi bigamije gufasha Abanyarwanda bakuze kwitabwaho neza, kongera igihe cyo kurama kandi bakomeye ku buryo basaza bafite ubuzima bwiza kandi bakomeye bakibasha gukora n’ibindi.
Ati “Hari igihe umuntu abona ageze mu myaka 50 akumva ikintu yatumaho cya mbere ari akabando. Ariko ubu, biragaragara ko umuntu agira imyaka 70 agikomeye ajya muri siporo, agaragara nk’u wa 30 wa kera. Ni ibyo twifuza rero.”
Yavuze ko nubwo ikizere cyo kurama kizagenda cyiyongera abakuze bakaba benshi, ariko nta cyo bitwaye kuko ikibazo si ukuba bakuze ahubwo ari ukuba bameze neza.
Yagize ati “Bazagenda baba benshi kugira ngo tugire abakuze ariko bameze neza.”
Yashishikarije abari mu myaka y’izabukuru kwimakaza siporo nka bumwe mu buryo bwabafasha gukomera no muri icyo gihe cyo gusaza.
“Ni ibi twifuza, ni ukuvuga imyitozo ngororamubiri, kwita ku buzima ku buryo imyaka ihinduka imibare gusa, umuntu akumva ko agomba kugira na 80 ashobora guterura abuzukuru be bagakina agapira.”









