sangiza abandi

Al Hilal Omdurman yatanze hafi miliyoni 150 Frw muri CECAFA Kagame Cup

sangiza abandi

Ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani yasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, ayigira umuterankunga mukuru w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, aho yashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Al Hilal SC, Yassir Hassan, Umuyobozi w’agateganyo wa CECAFA, Jean Sseninde, na Perezida wa FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice, afite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Arenga miliyoni 140 Frw).

Yassir Hassan yavuze ko bifuza gukomeza gutera inkunga iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rinaterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, buri mwaka hatangwa amafaranga angana gutya.

Birashoboka ko no mu myaka ibiri iri imbere irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryazabera mu Rwanda nk’uko rwamaze kubisaba ko ariko byazagenda mu myaka ibiri iri imbere, ubwo u Rwanda rwaba rwakiriye iri rushanwa inshuro 3 zikurikirana.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 12, ribere mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026.

Amakipe azitabira iri rushanwa arimo APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda yamaze kumenya amatsinda azakiniramo nyuma ya tombola nayo yabaye kuri uyu wa Gatanu.

Al Hilal Omdurman yatanze akabakaba miliyoni 150 Frw muri CECAFA Kagame Cup 2026

Photos:

[fluentform id="3"]