sangiza abandi

Ntwari Fiacre agiye gutizwa mu ikipe ya Kruger United

sangiza abandi

Umuzamu w’Umunyarwanda Ntwari Fiacre agiye gutizwa mu ikipe ya Kruger United muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 nyuma y’uko kubona umwanya wo gukina bikomeje kugorana mu ikipe ye ya Kaizer Chiefs.

Mu masezerano yo gutizwa mu ikipe ya Kruger United hakubiyemo ko azasubira muri Kaizer Chiefs nyuma y’umwaka umwe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Micky Jr usanzwe uzwiho gutangaza inkuru z’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Afurika.

Kruger United ni ikipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona yo muri Afurika y’Epfo kuko ubu aribwo izamutse iva mu cyiciro cya kabiri.

Ntwari Fiacre w’imyaka 26 yageze mu ikipe ya Kaizer Chiefs mu mwaka ushize w’imikino avuye mu ikipe ya TS Galaxy SC nayo yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo kugera muri Kaizer Chiefs, Ntwari yagowe cyane no kubona umwanya wo kubanza mu kibuga ndetse yagiye ahura kenshi n’imbogamizi zo kugira imvune zatumye asiba imikino myinshi harimo n’iy’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi.”

Ntwari yazamukiye mu ikipe y’Intare FC, mbere yo kuzamuka mu ikipe nkuru ya APR FC, ndetse yaje gukinira andi makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Marines FC mbere yo kwereza muri Afurika y’Epfo.

Ntwari Fiacre agiye gutizwa mu ikipe ya Kruger United

Photos:

[fluentform id="3"]