Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatanze amabwiriza mashya agamije guhagarika uruhare rutemewe rw’abasirikare n’abapolisi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 10 Nyakanga 2026, nyuma y’inama y’Abaminisitiri, nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.
Perezida Tshisekedi yategetse ko abasirikare n’abapolisi bose bari mu birombe by’amabuye y’agaciro batari mu nshingano zemewe n’amategeko bahita babikurwamo.
Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kigamije kunoza imiyoborere y’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya uburiganya n’icuruzwa rinyuranyije n’amategeko, no gutuma umutungo kamere ukoreshwa mu mucyo hakurikijwe amategeko ya RDC n’amahame mpuzamahanga.
Patrick Muyaya yavuze ko kuba abasirikare n’abapolisi bagaragara mu birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma habaho imyumvire mibi ku miyoborere y’umutungo kamere wa RDC, bikadindiza ingamba zo kuwucunga neza.
Yagize ati:“Ibi bituma habaho imyumvire mibi ku micungire y’umutungo kamere wacu, bikagora uburyo bwo kugenzura, bigafasha imiyoboro itemewe y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kandi bikabangamira gahunda za Guverinoma zigamije ubucukuzi bukozwe mu mucyo kandi bukurikije amahame mpuzamahanga.”
Perezida Tshisekedi asanga kuba ingabo zigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifite ingaruka zikomeye ku mutekano no kw’ishoramari.
Patrick Muyaya yongeyeho ati “Ntibishoboka kwemera ko ibikorwa nk’ibi bikomeza gutesha agaciro ububasha bwa Leta, isura y’igihugu cyacu, icyizere cy’abashoramari n’abafatanyabikorwa, ndetse n’impinduka zirimo gukorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Aya mabwiriza mashya ya Perezida Tshisekedi ari mu ngamba zigamije kuvugurura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rumaze igihe ruvugwamo ibibazo birimo ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, magendu n’ikoreshwa nabi ry’umutungo kamere.








