sangiza abandi

Kigali: Inyubako ya Zara Investment ikoreramo Masaka Farms yafashwe n’inkongi

sangiza abandi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga, inyubako yitwa Zara Invetment iri mu cyanya cy’inganda i Masoro yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya, Polisi iratabara.

Iyi nyubako yibasiwe n’inkongi yari igizwe n’ibice bitatu harimo igikoreramo Uruganda rwa Masaka Farms, Ububiko bw’ifumbire ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutitanga yabwiye Umunota.com ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa saba na mirongo ine n’itanu z’ijoro (1:45 AM) ni ukuvuga mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu icyateye iyi nkongi ndetse n’agaciro k’ibyangiritse biratamenyekana.

ACP Rutikanga yibukije abacuruzi n’abanyenganda kurushaho kunoza ingamba zo kwirinda inkongi y’umuriro ndetse no gushishikarira gushyira ibikorwa byabo mu bwishingizi mu kwirinda igihombo.

Ati “Abanyenganda n’abacuruzi, igihe cyose ni kugira ubwishingizi bukwiranye n’agaciro k’umutungo.”

Uretse ibyangiritse, ariko nta wahasize ubuzima kuko iyi nkongi yabaye nta bantu bari muri iyi nyubako dore ko hari no mu gicuku ndetse nta n’ubwo yageze ku bahaturiye.

Ishami rya polisi rishinzwe kurwanyaIshami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryahosheje umuriro wari wibasiye inyubako ya Zara Investment

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]