Abanya-Sudan baba mu Rwanda basanga ibyo Perezida Paul Kagame avuga byo kunga ubumwe no gukorera hamwe kw’ibihugu bya Afurika ari byo bizafasha uyu mugabane kwiteza imbere ku buryo burambye.
Ibi byagarutswemo ku wa 11 Nyakanga 2026 mu biganiro byatanzwe n’Umuryango uharanira ukwihuza no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, PAM Rwanda.
Ni ibiganiro byagarutse ku rugendo rwo kwibohora rw’umugabane wa Afurika n’urugendo rw’imyaka 32 rwo kwiyubaka ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ibi biganiro Abanya-Sudan biganjemo urubyiruko bagaragaje ko kunga ubumwe ari byo bizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Ghufran Osamaa wiga muri Kaminuza mu Rwanda yagize ati “Uyu munsi nize ko Afurika itazagira ubumwe mu gihe abantu batazicara ngo bige ikibazo kandi bagishakire ibisubizo birambye. Icyo ntahanye ni ukumva neza impamvu Afurika ikeneye ubumwe kugira ngo itere imbere kuko nemerako dukwiye gushyira hamwe kugira ngo ubufatanye butume uyu mugabane ugera kure.”
Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla, yavuze ko ibi biganiro byabaye umwanya mwiza wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa ukwihuza no gufatanya k’Umugabane wa Afurika anashimira uruhare rwa Perezida Kagame ku mbaraga shyira mu gutuma uyu mugabane wunga ubumwe.
Yagize ati “ Dushima cyane uruhare rwa PAM Rwanda ku mbaraga bashyira mu miyoborere n’icyerekezo byahawe umurongo na Perezida Paul Kagame muri Afurika. Iki rero ni igikorwa cy’ubufatanye hagati y’umuryango wa Sudan na PAM Rwanda ku mpamvu zirimo no kwigira ku mikorere myiza. Rero turifuza ko urubyiruko rwazu rwakwinjira mu bufatanye bakigira ku ndangagaciro z’u Rwanda bakubaka ikiraro gihuza ibihugu byombi.”
Sudani ni igihugu kimaze imyaka irenga ibiri mu ntambara, ariko ibi ntibikibuza kurushaho guteza imbere imikoranire n’u Rwanda ndetse iri kwaguka mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’izindi.
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa, yavuze ko ashimira uburyo u Rwanda rwakiriye Abanya-Sudani, by’umwihariko abanyeshuri baje kuhakomereza amasomo yabo.
Kugeza muri Nyakanga 2025, hejuru ya 20% by’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zo mu Rwanda bakomoka muri Sudani, ibi bikajyana n’ishoramari ry’abaturage b’icyo gihugu rimaze kwiyongera mu Rwanda, aho ryarenze miliyoni 10$.









