Umukinnyi wa APR FC, Cheick Ouattara Djibril yavuze ko yifuza kubona ikipe ya APR FC akinira na Rayon Sports zikina imikino y’amatsinda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Rutahizamu Cheick Ouattara Djibril ukomoka muri Burkina Faso yatangaje aya magambo mu birori byo guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, BK Pro League Awards, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026.
Outtara yatangaje aya magambo ubwo yajyaga gufata igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda, igihembo yashyikirijwe na Kagere Meddie wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda no muri Tanzania nka rutahizamu.
Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Djibil Outtara watsinze ibitego 18 muri Shampiyona, yavuze ko yishimiye iki gihembo yahawe, avuga ko ashimira ikipe ya APR FC, ubuyobozi bwayo, abatoza n’abakinnyi bagenzi be ko aribo bagize uruhare mu gutuma iki gihembo akibona.
Yagize ati,”Uyu mwaka mfite icyifuzo kimwe; ni ukubona APR FC na Rayon Sports zikina amatsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.”
Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda niyo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ni ku nshuro ya 7 yikurikiranya ikipe ya APR FC igiye guhagarira u Rwanda muri iyi mikino ariko muri izo nshuro zose ntanarimwe irabasha kurenga amajonjora ngo ijye mu matsinda.
Kugeza ubu Rayon Sports yihariye agahigo ko kuba ariyo kipe yonyine yo mu Rwanda yabashije kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika nyuma yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup muri 2019, icyo gihe ikanabasha kuyarenga igasezererwa igeze muri 1/4.
Biteganyijwe ko imikino ibanza y’ijonjora rya mbere muri aya marushanwa Nyafurika yombi izakinwa hagati ya tariki 4 na tariki 6 Nzeri 2026, bivuze ko amakipe yo mu Rwanda afite igihe gihanni cyo kwitegura.









