Umukinnyi w’Umurundi ukinira Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani, Girumugisha Jean Claude, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, y’umwaka wa 2026/27.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, ni bwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2025/26 mu byiciro bitandukanye, BK Pro League Awards 2025/26.
Girumugisha Jean Claude yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ahigitse El Hadj Madicke Kane bakinana muri Al Hilal, Cheick Ouattara Djibril ukinira APR FC na Mbonyumwami Taiba ukinira Marines FC.
Girumugisha w’imyaka 21 yegukanye iki gihembo abikesha uruhare rw’ibitego 16 yagize muri Shampiyona ya 2025/26, aho yatsinze ibitego 9 anatanga imipira 7 yavuyemo ibitego, ibi byose bigafasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.
Girumugisha ni we wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, yatanzwe ku bufatanye na e-PoBox nk’umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu bandi bahembwe muri ibi birori barimo umutoza mwiza w’umwaka, umuzamu mwiza w’umwaka, umukinnyi mwiza ukiri muto, umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi, umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Shampiyona n’ikipe nziza y’umwaka.
Igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka cyegukanwe na Laurențiu Reghecampf watozaga Al Hilal SC ahigitse umutoza wa APR FC Taleb Abderahim n’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian.

Uyu mutoza ukomoka muri Romania ntabwo yabashije kwitabira ibi birori, aho kuri ubu atakiri n’umutoza wa Al Hilal SC ahubwo asigaye atoza ikipe ya Espérance de Tunis yo muri Tunisia
James Bienvenue Desire Djaoyang ukinira Kiyovu Sports FC, ukomoka muri Cameroon yahembwe nk’umuzamu mwiza w’umwaka abikesha kurangiza imikino 17 atinjijwe igitego (Clean Sheets), akaba ari nawe muzamu wamaze imikino myinshi atinjizwa igitego muri BK Pro League 2025/26.

Igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto cyegukanwe na Emmanuel Flomo ukomoka muri Liberia ukinira Al Hilal SC nyuma yo gutsinda ibitego 12 muri Shampiyona, mu mikino 16 yakinnye, akabanza mu kibuga inshuro 9.

Cheick Ouattara Djibril yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona nyuma yo kurangiza imikino ya BK League 2025/26 atsinze ibitego 18.

Igihembo cy’igitego cyiza cy’umwaka cyahawe Rutonesha Hesborn wa Gorilla FC abikesha igitego yatsinze ubwo Gorilla FC yakinaga na El Merreikh SC.

Mu ikipe nziza y’umwaka igizwe n’abakinnyi 11 hagaragaramo abakinnyi 4 ba Al Hilal, abakinnyi 2 ba Al Merreikh na APR FC, umukinnyi umwe wa Kiyovu Sports, Mukura VS&L na Marines FC.
Mu ikipe y’umwaka umuzamu ni James Bienvenue Desire Djaoyang (Cameroon) wa Kiyovu Sports, ba myugariro ni Byiringiro Jean Gilbert (Rwanda) wa APR FC, Daba Sogoba (Mali) wa Al Merreikh SC, na Mustafa Muhamed Abdelgader Karshoum na Ernest Luzolo Nsita bombi ba Al Hilal SC.
Abakinnyi bo mu kibuga hagati abagize iyi kipe barimo Fenohasina Gilles Razafimaro (Madagascar), Joseph Sackey (Ghana) wa Mukura na El Hadj Madicke Kane wa Al Hilal, naho abagize ubusatirizi ni Girumugisha Jean Claude, Cheick Ouattara Djibril na Mbonyumwami Taiba wa Marines FC.

Muri ibi birori kandi hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Fidèle Kajugiro Sebarinda uherutse kwitaba Imana kubera uruhare rwe mu kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda nk’umunyamakuru w’imikino.








