sangiza abandi

Hakusanyirizwa amakuru yose ajyanye n’ubuzima hakoreshejwe AI: Tujyane muri NHIC, ikigo amahanga aza kwigiraho

sangiza abandi

Muri Mata 2025, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije ku mugaragaro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (NHIC), aho cyashyizweho nk’urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuza amakuru y’ubuzima aturuka ahantu hatandukanye mu gihugu, rukayasesengura rukagaragaza ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo, gutegura gahunda no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Ikigo cya NHIC gikomatanya amakuru y’ubuzima, kikayatunganya, kikayasesengura kandi kikayagereranya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano AI.

Aya makuru akusanywa aturutse ku bajyanama b’ubuzima, amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, ibitaro by’uturere n’ibitaro byohererezwa abarwayi, n’andi makuru ajyanye n’imiterere y’abaturage ndetse no mu zindi nzego z’ubuzima zitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko nyuma y’umwaka umwe iki kigo gitangiye gukora cyatangiye gutanga umusaruro ufatika mu rwego rw’ubuzima binyuze mu gutanga amakuru mu buryo bwihuse bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yabanje ndetse ko n’ibindi bihugu biza kureba uko iki kigo gikora.

Yagize ati “Kuri ubu amakuru yose dusigaye tuyabona mu cyumba kimwe bitandukanye na mbere aho umuntu yabanzaga guhamagara agatumiza inama, ukajya mu bice byose kugira ngo ubone amakuru yizewe”.

Yakomeje agira ati “ Nyuma iki kigo kimaze kuzura twongeyemo ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano AI, kuko hano hahurira amakuru menshi. Kugira ngo rero abantu bicare bajye kuyasuzuma bakoremo imibare iribuze kugaragarira amaso bisaba abantu benshi bigasaba n’igihe kirekire. Ibyo rero bisaba ko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bikorwe mu gihe gito cyane.”

“Tuvuge ushaka kureba umubare w’ababyaye, ibiro  by’abana bavutse. Niba ku munsi havutse abana 1000 nshobora kubibona mu minota ibiri kandi mbere umuntu yashoboraga kumara umwanya munini akusanya ayo makuru”.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuri ubu ikoranabuhanga rya AI ryabyoroheje ndetse bikaba byarubatswe ku buryo byikora ndetse ko hagezweho icyiciro cya kabiri cy’uko umuntu ashobora kuvurwa hakoreshejwe ikorababuhanga.

“Kuri ubu noneho twageze ku cyiciro cya kabiri cyo kutabona ikibazo umuntu ari uko yarwaye cyangwa se yapfuye ahubwo tukabona abarembye tukaba twabasha kubavura dukoresheje inzobere ziri kure “Telemedicine” abaganga bakaba bicaye hano  bakambara ibikoresho byabugenewe ‘lunete’ zifite ikoranabuhanga akavugana n’uri Rusizi cyangwa Karongi n’ahandi nawe akayambara akamufasha kuvura batari kumwe. Niba ari ukubaga akamuyobora umwerekera uko abigenza.”

Amakuru yose akusanywa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI

Twinjire mu cyumba gikusanya amakuru yose

Amakuru yose atangwa n’ibigo nderabuzima, ibitaro, abajyanama b’ubuzima n’ahandi hatandukanye mu gihugu arakirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agakorerwa isuzuma ryimbitse harebwa niba ntamakosa arimo.

Gusuzuma aya makuru bikorwa mu nzira eshatu harebwa niba amakuru yatanzwe ari ku kigero gisabwa kiri hejuru ya 90%. Iyo bigaragaye ko bitageze ku gipimo cyifuzwa abatanze amakuru bamenyeshwa ko harimo amakosa agakosorwa amakuru akagezwa ku gipimo cyagenwe ku buryo yakoreshwa mu gufata ibyemezo.

Amakuru yose akusanywa bitewe n’uko sisiteme yubatswe aho hari iziba zifite amakuru yo guturuka mu 2000 cyangwa hejuru yaho.

Amakuru atangira gukusanywa guhera igihe umurwayi atangiye gusuzumwa kugeza avuwe kandi hagakurikiranwa niba ubuvuzi yahawe bwaramufashije hakanamenywa igihe yakiriye uburwayi byaba ari ukumuhindurira imiti bigakorwa.

Kugeza ubu amakuru ari muri muri iki kigo ari ku kigero cya 90.1% bivuze ko amakuru ahari ubuziranenge bwayo bwizewe ku buryo yakoreshwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu rwego runaka.

Amakuru akusanyirizwa muri iki kigo yizewe ku kigero cya 90.1%

Icyumba kigenzurirwamo serivise z’ubutabazi (E-Banguka)

Muri iki kigo harimo icyumba gikusanyirizwamo amakuru yose ajyanye n’ubutabazi yiswe E-Banguka, aho imbangukiragutabara zose ziri mu gihugu uko ari 530 zashyizwemo GPS aho zigenzurirwa harebwa niba zigerera ku murwayi ku gihe, umuvuduko ziri kugenderaho, umuhanda zirimo hakarebwa niba umuvuduko iriho ukeneye kongerwa cyangwa kugabanywa.

Imbangukiragutabara zose ziri mu gihugu zifite umuvuduko ntarengwa wa kilometero 80 ku isaha aho muri iki cyumba umushoferi cyangwa umuganga uyirimo ahita atanga amakuru y’uko umurwayi ameze agasaba niba umuvuduko bari kugenderaho wakongerwa bigahita bikorwa mu gihe gito bikorewe muri icyo cyumba.

Sisiteme ya E-Banguka itanga n’amakuru y’imbangukiragutabara igiye gutwara umurwayi aho harebwa niba nta kibazo ifite mbere y’uko ijyanwa mu kazi.

Imbangukiragutabara zose zishyirwamo ikoranabuhanga rituma umuntu wanyweye ibisindisha atayitwara cyangwa mu gihe hari ikibazo cyose kigaragaye sisiteme ihita iyihagarika ako kanya.

Harebwe kandi ahantu hakwiye ho gushyira imbangukiragutabara aho mbere zabaga ziri ku bitaro gusa ariko ubu zisigaye zishyirwa ahantu byoroshye ko zagera ku muntu uyishaka mu gihe kitarambiranye kandi ubuzima bw’uyishaka bugatabarwa.

Hari kurebwa kandi uburyo hakongerwamo irindi koranabuhanga ku buryo mu gihe umuganga uri mu mbangukiragutabara akeneye ubufasha yahita abuhabwa.

Imbangukiragutabara zose ziri mu gihugu zigenzurirwa muri iki cyumba

Iki kigo cyacyemuye ibihe bibazo?

Umuyobozi w’iki Kigo cya NHIC, Dr. Eric Remera, yavuze ko intego iki kigo cyari gifite ubwo cyafungurwa yari uguhuza amakuru yose aturuka mu masisiteme y’ubuzima n’ayo mu mavuriro mu rwego rwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe byagaragaraga mu rwego rw’ubuzima aho yavuze ko kugeza ubu amakuru yose abitse ku buryo afite umutekano.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi twabashije gushyira hamwe amakuru yose kandi akaba abitse mu cyumba kimwe. Mbere uburyo amakuru yari abitswemo byashobokaga ko hari igihe yari kubura kandi kuyahuza byari bigoye”.

Yongeyeho ko iki kigo cyakemuye ikibazo cy’igihe imbangukiragutabara yagereraga ku murwayi ati “Mbere y’uko iki kigo kibaho kugira ngo imbangukiragutabara igere ku murwayi byasabaga iminota iri hejuru ya 50 ariko kuri ubu bitwara iminota iri munsi ya 15.”

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 mu Rwanda hatangiye inama nyunguranabiterezo ku ikusanyamakuru ku buzima iri kubera mu Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’inzobere mu gusesengura amakuru y’ubuzima n’abayobozi bakuru bo mu rwego rw’ubuzima baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika birimo; Burkina Faso, Ethiopia, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Togo, na Zambia. 

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ibi bihugu byose byahisemo kuza mu Rwanda kuko byabonyeko rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi ari nayo mpamvu byafashe uwo mwanzuro kandi ko hari icyo bizafasha u Rwanda.

Yagize ati “ Iyo wakoze ibyiza abantu bakaza kureba ibyo wakoze uhora uharanira ko ubutaha nibaza bazasanga hari intambwe wateye utakiri hahandi bagusize”

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye aho ku wa 28 Ugushyingo 2025, Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye azatuma serivisi ubuvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire zitangira gutangwa mu Rwanda byose bigamije guteza imbere uru rwego.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga rya Telemedecine aho umuganga afashwa na mugenzi we batarikumwe
Amakuru asesengurwa binyuze mu nzira eshatu kugira ngo hemezwe niba akoreshwa
Inzego zose z’ubuzima zigenzurirwa muri iki cyumba mu buryo bw’ikoranabuhanga
Imbangukiragutabara zose ziba ziri kugenzurwa ku buryo habaye ikibazo gihita gikemurwa bwangu
Umuyobozi wa NHIC, Dr. Eric Remera, yavuze ko iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro ufatika kuko kibika amakuru mu buryo adashobora kwangirika
Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku kamaro k’amakuru mu buzima yahuje abahanga muri siyansi no gukusanya amakuru baturutse mu bihugu birindwi byo muri Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]