Ni kenshi uzamva abantu bamwe bavuga ngo “Njyewe sinshobora kuva murugo mu gitondo ntafashe ifunguro”. Hari n’abahamya ko iryo fungura rya mu gitondo ngo ari ryo rifite akamaro kurusha ayandi umuntu afata ku munsi. Wenda nawe ushobora kuba ariko ubyemera cyangwa ukaba ubyibaza.
Mu 2019, abashakashatsi bo muri Monash University muri Australia bakoze isesengura ryahurije hamwe ubushakashatsi 13 bwari bwarakozwe ku bantu barenga 2000.
Ubwo bushakashatsi, bwasohotse mu kinyamakuru The BMJ, bwasanze nta bimenyetso bihamye byerekana ko kurya ifunguro rya mu gitondo byonyine bituma umuntu agabanya ibiro cyangwa akarushaho kugira ubuzima bwiza kurusha utarifashe.
Icyakora, ubushakashatsi bwakozwe na Harvard T.H. Chan School of Public Health yo muri Amerika, bugaragaza ko abantu barya ifunguro rya mu gitondo rikungahaye ku ntungamubiri bakunda kugira ubushobozi bwo kwibanda ku kazi cyangwa ku masomo, ndetse bigatuma bagabanya inshuro barya ku munsi.
Hari n’ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 26, bwasanze abantu basiba ifunguro rya mu gitondo bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima ugereranyije n’abarifata buri munsi.
Ubushakashatsi bwatangajwe na American Heart Association na bwo bwerekanye ko abantu barya ifunguro rya mu gitondo buri munsi baba bafite ibyago bike byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri no kugira umubyibuho ukabije.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’impuguke mu by’imirire zivuga ko ikibazo atari ukurya mu gitondo gusa, ahubwo ari ubwiza bw’ifunguro.
WHO ivuga ko gufata ifunguro ryuzuye mu gitondo (heavy breakfast) rigizwe n’ibinyampeke byuzuye, imbuto, amata, amagi cyangwa ibindi bikungahaye kuri poroteyine ritanga umusaruro uruta uwo kunywa icyayi gusa cyangwa kurya ibiryo birimo isukari nyinshi.
Urugero, umunyeshuri ugiye ku ishuri atariye ashobora kugira ikibazo cyo gukurikira amasomo no kwibanda ku byo yigishwa, mu gihe umukozi watangiye umunsi afashe ifunguro ryuzuye akunda kugira imbaraga no gukora neza igihe kirekire.
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko gufata amafunguro ya mu gitondo atari byo bituma umuntu agira ubuzima bwiza ahubwo ko icy’ingenzi ni ukurya indyo yuzuye kandi ihagije mu gihe cy’umunsi.
Ku bantu benshi, ifunguro rya mu gitondo rishobora kuba intangiriro nziza y’umunsi, ariko akamaro karyo gaterwa cyane n’ibyo umuntu arya kurusha kuba ari ukurifata gusa.










