Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari ‘Institute of International Finance’ IIF, cyashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bitanga amakuru yizewe ku bashoramari n’ajyanye n’imyenda igihugu gifite.
Raporo yavuye mu bushakashatsi iki kigo cyakoze yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bikorera mu mucyo mu gutanga amakuru y’uko ubukungu bwarwo buhagaze, bituma rubasha kubaka imikoranire myiza n’abashoramari ndetse bikarworohereza kubona inguzanyo.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugaragaye muri ubu bushakashatsi bukorwa buri mwaka aho bwatangiye 2005.
Kuri iyi nshuro bwakorewe ku bihugu 57 bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bikiri kuzamuka mu bukungu. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine gusa byongewe muri iyi raporo ya 2026, ndetse Ikigo cya IIF kirugaragaza nk’intangarugero mu kugira imikorere myiza inyuze mu mucyo.
Muri ubu bushakashatsi u Rwanda rwabonye amanota 43.4 kuri 50, aho ruyanganya na Afurika y’Epfo bikaba ari byo biza imbere ku mugabane wa Afurika.
Raporo kandi igaragaza ko imikoranire myiza n’abashoramari igira uruhare mu gutuma amanota ibihugu bihabwa ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura imyenda arushaho kwiyongera mu gihe kirekire.
Mu bihugu bya Afurika byakoreweho ubu bushakashatsi biyobowe n’u Rwanda na Afurika y’Epfo byagize amanota 43.42 kuri 50 bikurikirwa na Kenya n’amanota 42.79 Cote d’Ivoire 41.71 na Zambiana ifite 37.25.
Haza kandi Ghana n’amanota 37.13, Congo Brazzaville na Benin binganya 34.54, Nigeria 33.63, Mozambique 33.5, Ethiopia 32.13, Senegal, 26.83, Tanzania 24.67, Gabon 21.33 na Cameroon ifite 21.13.
Kuba u Rwanda rutanga amakuru asobanutse kandi yizewe ku bijyanye n’imari yarwo n’imyenda ya Leta, ni inyungu ikomeye mu gihe abashoramari mpuzamahanga barushaho kugira ubushishozi no kwitonda mu guhitamo aho bashora imari yabo.
U Rwanda kandi rwitwaye neza mu gutangaza amakuru ajyanye n’ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere, aho rwagize amanota 3,9 kuri 4 mu bijyanye no gukorera mu mucyo kuri izi ngingo. Muri iki cyiciro u Rwanda ruri ku rwego rumwe n’ibihugu nka Turikiya, Indonesia, Misiri na Uzbekistan.
Raporo ya IIF isuzuma ireme ry’imicungire y’imyenda leta zitandukanye ziba zifite n’uburyo ibihugu bikorana n’abashoramari ikaba ikorerwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibikiri kuzamuka mu bukungu. Raporo ya 2026 ni iya 21 kuva iri genzura ngarukamwaka ritangiye gukorwa.









