Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame yashyizeho Abanyamabanga bashya muri Minisiteri ya Siporo no muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitri w’Intebe.
Rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112; none ku wa 15 Nyakanga 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira:
Bwana Ngabo Brave Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo na Bwana Ishungure Parfait, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi”.
Ngabo Brave Olivier yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. Yari ari muri izi nshingano kuva 2024 aho yagiyemo avuye mu ku kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Ishungure Parfait yasimbuye Ngabo Brave Olivier wagiye muri MINISPORTS.










