Umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ariko ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Sherrie Silver, yishimiye guhura na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ku mukino w’Igikombe cy’Isi wahuje Ubwongereza na Argentine muri 1/2 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryatambutse ku isaha y’i Kigali kuri Mercedes-Benz Stadium iri gukinirwaho yitwa Atlanta Stadium, warangiye Argentine itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma nubwo Ubwongereza ari bwo bwari bwabanje gufungura amazamu.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sherrie Silver yashyizeho amashusho ahura na Perezida Infantino bagasuhuzanya ubundi ayaherekesha amagambo agira ati,”Uyu munsi wongeye kuba uw’amarangamutima menshi n’ibyishimo ku bwo guhura na Perezida wa FIFA Gianni Infantino no kubona ikipe yange itsinda, nubwo byarangiriye mu kababaro.”
Sherrie Silver yakomeje avuga ko bishimiye Ubwongereza kandi ko babizi neza ko vuba bazatwara Igikombe cy’Isi.
Yavuze ko zari inzozi ze kubona Jude Bellingham, Harry Kane, Bukayo Saka n’ikipe muri rusange baterura igikombe ku cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 ubwo hazakinwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Uyu ntabwo ariwo mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026 Sherrie Silver yararebye kuko yanarebye umukino wa 1/8 warangiye Espagne isezereye Portugal ku gitego 1-0 wabereye Dallas Stadium n’ubundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika








