sangiza abandi

Mu 2025 habaye  impanuka zo mu muhanda 10,320 

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka warangiye wa 2025 habaye impanuka  10,320 zihitana abantu 719, isaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika no gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Emmanuel Kayigi yavuze ko kutubahiriza amategeko yo mu muhanda biri mu bikomeje guteza impanuka.

SSP Kayigi yibukije abakoresha umuhanda ko kwirengagiza amategeko n’ingamba zashyizweho bikurkizwa mu muahanda bigira ingaruka zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Hari abo usanga bacomokora udukoresho tugabanya umuvuduko w’imodoka cyangwa bakatwangiza ku bushake cyangwa abatwara moto ugasanga bari gutwara ku muvuduko uri hejuru y’uteganyijwe. Umuvuduko ni kimwe mu biza ku isonga mu guteza impanuka mu muhanda.”

SSP Kayigi yasabye abashoferi ko mbere yo gukora ikosa ku bushake bagakwiye kubanza bagatekereza ko bishobora kugira ingaruka ku bandi nabo badasigaye abibutsa ko imigendekere myiza y’umutekano wo mu muhanda ari insingano zabo.

Ku ruhande rw’abashoferi bagaragaza ko nubwo hari abakora amakosa ariko nanone hari izindi mpamvu zitera impanuka zirimo ubucucike bw’ibinyabiziga ndetse n’imiterere y’imihanda imwe n’imwe bagasaba ko hari aho imihanda ikwiye kongerwa.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu 2025 habaye impanuka 10,320 zaguyemo abantu 719 aho mu mpanuka ziba mu muhanda 98% byazo ziterwa na moto.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izitera impanuka mu muhanda harimo gutwara warengeje umuvuduko, gutwara banyweye ibisindisha, uburangare no kwirara kw’abadakurikiza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda isaba abatwara ibunyabiziga kubahiriza gahunda ya Polisi ya Gerayo Amahoro, kwitonda mu nzira, kwirinda burundu gutwara banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe.

Mu 2025 habaye  impanuka zo mu muhanda 10,320 

Photos:

[fluentform id="3"]