Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko 47% by’abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu.
Ni imibare ikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yasohotse ku wa 30 Kamena 2026.
Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko Abanyarwanda benshi bashyingiranywe bafite icyifuzo gikomeye cyo kugena igihe cyo kubyara n’umubare w’abana bifuza kugira.
Raporo ya NISR igararagaza ko mu bagore bafite imyaka 15–49 bashyingiranywe ubu, 47% ntibifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu ku buryo batazongera kubyara, mu gihe 37% bifuza kubanza gutegereza imyaka ibiri cyangwa irenga mbere yo kongera kubyara, naho 13% bifuza kongera kubyara mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Ku bagabo bashyingiranywe bafite imyaka 15–49, 43% ntibifuza kongera kugira undi mwana cyangwa barifungishije burundu ku buryo batazongera kubyara, 43% bifuza gutegereza imyaka ibiri cyangwa irenga mbere yo kongera kugira undi mwana babyara, naho 13% bifuza kubyara undi mwana mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Ijanisha ry’abagore n’abagabo bifuza kugira umwana mu gihe cya vuba rigenda rigabanuka uko umubare w’abana basanzwe bafite wiyongera.
Mu bagore bashyingiranywe ariko batarabyara badafite abana, 9 muri 10 (91%) bifuza kugira umwana mu gihe cya vuba naho abatifuza guhita babyara ari 1%. Ibi bitandukanye n’abagore bafite abana batandatu cyangwa barenga, aho 2% gusa ari bo bifuza kongera kubyara vuba.
Ku bagabo bashyingiranywe, 64% by’abadafite abana ni bo bifuza kongera kubyara mu gihe cya vuba, mu gihe abafite abana batandatu cyangwa barenze bifuza kubyara vuba ari 2% gusa.
Ku bagabo bashyingiranywe bafite imyaka 15–49 badafite abana, 14% ntibifuza kongera kugira abana. Iki gipimo kiriyongera kikava kuri 4% ku bagabo bafite umwana umwe, kikagera kuri 90% ku bafite abana batandatu cyangwa barenga
Ku bagore bafite abana babiri, ijanisha ry’abatifuza kongera kubyara ryaragabanutse, riva kuri 28% ryari ho mu 2019–2020 rigera kuri 23% mu 2025.
NISR igaragaza ko mu Rwanda, impuzandengo y’umubare w’abana umuntu yifuza kugira mu muryango ari 3.2 ku bagore bose, naho ku bagore bashyingiranywe ubu ni 3.3. Ku bagabo bose, ndetse n’abashyingiranywe ubu, impuzandengo y’umubare w’abana bifuza kugira ni 3.2
Mu bagore bose badafite abana, impuzandengo y’umubare w’abana bifuza kugira ni 3.2. Iyi mpuzandengo iva kuri 2.9 ku bafite umwana umwe ikagera kuri 3.9 ku bagore bafite abana batandatu cyangwa barenga.
Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abana abagore bashyingiranywe ubu bifuza kugira wagabanutse aho wavuye kuri 3.7 mu 2019–2020 ugera kuri 3.3 mu 2025.
Mu bana bavutse n’inda zatwawe mu gihe cy’imyaka itatu yabanjirije ubushakashatsi, 67% bari bifujwe igihe babatwitaga, naho 24% zari inda cyangwa abana bari bateganyijwe kuzavuka nyuma y’igihe batwitiweho cyangwa bavukiyeho, mu gihe 9% batari bifujiwe na gato.
Imibare y’abana bavutse cyangwa inda zatwawe mu buryo bwifujwe mu myaka itatu mbere y’ubushakashatsi yariyongereye iva kuri 58% mu 2019–2020 iigera kuri 67% mu 2025.
Mu Rwanda, igipimo rusange cy’uburumbuke bw’abana bifujwe ni abana 2.8 ku mugore umwe, mu gihe igipimo nyakuri cy’uburumbuke ari abana 3.7 ku mugore umwe. Ibi bivuze ko, ku mpuzandengo, abagore babyara abana 0.9 barenze ku mubare w’abana baba bifuza kugira.
Hagati y’umubare w’abana abagore babyara n’umubare w’abana bifuza kubyara, waragabanutse uva ku mwana 1.5 ku mugore umwe mu 2005, bagera ku mwana 1.1 ku mugore umwe 2014–2015.









